Uyu mugani bawuca iyo bashaka kumvisha ko naka ari kirimbuzi kiri-
mbura imbaga, ko adakwiye kugirirwa imbabazi; ni bwo bavuga bati : «Si
umurozi ni rubamba!» Wakomotse kuri Rubamba wo mu Bibungo bya
Mukinga h’i Musambira (Gitarama);ahagana mu mwaka w’i 1800.
Rubamba yari umukungu w’imyaka n’amatungo; agatwarwa n’umu
tware witwa Kabango. Bukeye Kabango aribwa n’ubwo bukire bwa Ruba-
mba, ashaka urwaho rwo kumunyaga umutungo we araburirwa; kuko Ruba-
mba yari umugabo wihagazeho.
Yari afite abana barindwi n’umugore we.
Kabango yareba agasanga kubarinduka biruhije; ariko bikomeza kumurya
mu nda. Bigeze aho ajya inama na bene wabo ngo bamufatanye. Baramu
tera baramu fata n’abana n’umugore, Barabashorera babajyana i Murinja kwa
Gahindiro; babashorera bamwita umurozi. Bageze kwa Gahindiro Kabango
amusanga mu rugo yibabaje byo gutera imbabazi ku ko yari umuto
Gahindiro amukubise amaso ati «Mbe Kabango wababajwe n’iki ?» Kabango ati :
<<Nababajwe n’umurozi wamariye abantu; ati «Mu Bibungo nta musore
cyangwa inkumi bakiharangwa bazize umurozi uhari Rubamba; ati «Yaraba
maze none ariko namufashe ndamukuzanira ngo utegeke.>>> Gahindiro ati
<<Ba uretse nze»
Haciyeho akanya Gahindiro ajya ku Karubanda. Kabango aramusanga
nira akoma yombi, ati : «Nyagasani dore wa murozi nakubwiraga». Gahi
ndiro aramubaza ati «Aba bana n’uyu mugore se ni abe?» Kabango ati
<<Bose ni abe» ! Gahindiro ahamagara Rubamba, ati «Wa mugome we, hari
umubyeyi nka we wo kuroga?»
Rubamba ati «Nyagasani ntabwo ndi umugome : sindoga, sindogota; ahubwo ndazira uko meze! ati Icyabikwereka
ni uwakugeza ahari iwanjye ngo urebe uko hateye niho wamenya icyo
nzira! Yungamo ati «Nyagasani aba bantu ni abasindi- ubwo yavugaga
abana be na njye ndi umusindi, none aya maboko ni ayawe yatange bayace.
Gahindiro ati «Uri umusindi ute? Rubamba ati «Ndi umusindi utari
umusigano, ndi indi sindi umusambanano, ndi umusindi udasinda
imvuzo».
Amaze kuvuga atyo Gahindiro abaza Kabango, ati «Aba bantu ko ari
abasindi, nimbatanga bagapfa ngasigara urabona ko abagome bazaba bashize
mu Rwanda?» Yungamo; ati «Erega Kabango nushaka kwica abahutu ujye
ubica bataritondorana! » Ubwo Gahindiro yavugaga Rubamba na we ubwe;
kuko yari umusindi-munyiginya.
. Iryo jambo riba ribaye umugani rikwira mu
Rwanda kuva ubwo kugeza magingo aya : ngo ujya kwica abahutu ntare
ka bitondorana! » Gahindiro rero abwira umwiru, ati «Shyira ingoma ku
Karubanda uvuge ko nshiye iteka nkijije Rubamba n’umuryango we».
Umwiru ayishyira ku karubanda atangaza iteka ry’uko Rubamba arokowe.
Kabango ahera ubwo atinya icyitwa umusindi.
N’ubwo ariko Rubamba yabaye umwere akarusimbuka, rubanda bako-
meje gufatira ya mvugo yahindutse umugani ku izina rye, kugira ngobabo ne uko bazajya bumvisha ko naka ari umugome udakwiye kubabarirwa igihe
ari we koko.
Noneho baba bagiye gushinja umuntu w’umugome wambaye
umugoma, bakamushinja bagira, bati «Uriya si umurozi ni rubamba. Ubwo
baba bavuga ko akwiye kurinbukana n’umuryangowe, uko Kabango yashi-
njaga Rubamba ashaka ko arimbu kana n’uwe wose.Umurozi rubamba kirimbuzi.
