CICR yageze i Minembwe itwaye ubufasha bw’ubuvuzi

1 minute, 38 seconds Read

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Mata 2026, Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR) yageze mu gace ka Minembwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, izanye ubufasha bw’ubuvuzi bugamije gutabara abaturage bamaze igihe kinini bahanganye n’ingaruka z’intambara z’urudaca.

Abaturage batuye muri aka gace k’imisozi miremire bagaragaje ibyishimo, bavuga ko uku kuhagera kwa CICR kubahaye icyizere cy’uko ubuzima bushobora gusubira ku murongo, nyuma y’imyaka igera kuri icyenda babayeho mu bibazo by’umutekano muke n’ibura ry’ibikoresho by’ibanze birimo n’imiti.

Umuyobozi w’agace ka Minembwe, Col. Gikwerere Charles, wakiriye izi ntumwa, yavuze ko iki gikorwa kije gikemura ikibazo gikomeye cyari kimaze igihe kirekire cy’ibura ry’imiti.

Yagize ati: “Ubufasha bwa CICR buje mu gihe gikomeye cyane. Abaturage bari bamaze igihe kinini badafite imiti ihagije, bityo turizera ko ibi bigiye kugira uruhare mu kugabanya ibibazo by’ubuzima byari byugarije aka gace.”

Ibi bibaye mu gihe umutekano ukomeje kuba muke muri aka karere, aho ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi zikomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye, ibintu abaturage bavuga ko byatumye batakijya mu mirima yabo kubera impungenge z’umutekano.

Abasesenguzi mu bya politiki bagaragaza ko imyigaragambyo iheruka kubera mu bihugu bitandukanye, irimo n’iyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya na Canada, yakozwe n’abanyamulenge bamagana ubutegetsi bwa Kinshasa n’ubw’i Bujumbura, ishobora kuba yarongereye igitutu ku buyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Hagati aho, amakuru aturuka mu karere agaragaza ko hari bamwe mu Banyamulenge bakomeje gutegura indi myigaragambyo mu Burundi, igamije kwamagana ibihugu n’abantu bashinjwa kugira uruhare mu bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo.

Ibi byose biri kuba mu gihe ibiganiro bya dipolomasi hagati ya leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23 bikomeje kugenda biguru ntege, ibintu bituma icyizere cy’amahoro kirushaho kuba gike, n’ubwo ibikorwa by’ubutabazi nk’ibya CICR bikomeje gufasha mu koroshya ubuzima bw’abaturage.

Kera kabaye Kinshasa yemereye CICR kujya gutabara imbabare zo mu Minembwe.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *