Umuhanzi w’icyamamare Olivia Rodrigo agiye kugaragara ku mwambaro wa FC Barcelona mu mukino ukomeye wa El Clásico, binyuze mu bufatanye na Spotify.

1 minute, 48 seconds Read

Umuhanzikazi Olivia Rodrigo akomeje kuvugisha abantu nyuma yo gutungurana agashyirwa ku mwambaro wa FC Barcelona, uyu muhanzikazi wegukanye ibihembo bya Grammy azagaragara ikirango cye ku mwambaro wa Barça ubwo bazahura na Real Madrid ku wa 10 Gicurasi, bityo abe abaye umuhanzi ukiri muto ubikoze binyuze mu bufatanye bw’iyi kipe na Spotify.

Mu mukino uzahuza Barcelona na Real Madrid ku wa 10 Gicurasi 2026, uzabera kuri Spotify Camp Nou yavuguruwe, umwambaro wa Barça uzaba ufite ikirango cya “OR” cya Olivia Rodrigo mu mwanya w’ikirango gisanzwe cya Spotify.

Ibi ni bimwe mu bikorwa bya 8 bikorwa muri ubu bufatanye bwa Spotify na Barcelona, aho abandi bahanzi bakomeye bagiye bagaragara kuri uyu mwambaro barimo: Drake, Rosalía, Karol G, Coldplay, The Rolling Stones

Ikipe y’abagore ya Barcelona izambara uyu mwambaro mbere, ku mukino bazahuramo na Levante ku wa 6 Gicurasi

Ikipe y’abagabo izawambara kuri El Clásico ku wa 10 Gicurasi

Hazacuruzwa imyambaro mike cyane ingana na 1,899 gusa, kandi hari n’izasinywaho n’abakinnyi cyangwa Olivia Rodrigo izagurwa amafaranga menshi cyane agera kumayero €3,500.

Spotify yanateguye igitaramo cyihariye cya Olivia Rodrigo i Barcelona ku wa 8 Gicurasi, cyiswe “Billions Club Live”, kizitabirwa n’abafana bake batoranyijwe hashingiwe ku buryo bumva indirimbo ze kuri Spotify. Ibi bijyanye no kwamamaza album ye nshya yise: “You Seem Pretty Sad For A Girl So In Love”, izasohoka ku wa 12 Kamena 2026.

Spotify yanakoze playlist yihariye ya Barça Matchday irimo indirimbo ye nshya “drop dead” kugira ngo ishyushye abafana mbere y’umukino.

Olivia Rodrigo yavuze ko ari ibintu bikomeye cyane kuri we kubona ikirango cye ku mwambaro wa Barcelona muri El Clásico, avuga ko ari inzozi zisohoye, agira ati:

“Kubona ‘OR’ iri ku mwambaro wa FC Barcelona mu mukino wa El Clásico, sinzi uko nabifata cyangwa uko nabisobanura. Ni ikintu kinini cyane kuri njye. Sinshobora gutegereza kubona bo [abakinnyi] bayambaye. Byari bishimishije cyane kubona uyu mwambaro ugerwaho no gukora icyegeranyo cyuzuye hamwe na Spotify na Barça.”

Ubu bufatanye buhuza: umupira w’amaguru, umuziki, imyidagaduro yo ku rwego rw’isi, kandi bugamije gukurura abakiri bato (Gen Z) no gutuma El Clásico itaba gusa umukino, ahubwo ibe igikorwa gikomeye cy’umuco n’imyidagaduro.

Olivia Rodrigo ugiye kugaragara mumwambaro wa FC BArcelona

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *