Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’abazifasha ku rugamba, zagabye ibitero bikomeye mu duce dutuwe cyane tugenzurwa n’umutwe wa AFC/M23, birimo Minembwe na Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibyo bitero byatangiye mu ijoro ryo ku wa 1 rishyira ku wa 2 Gicurasi 2026, hagati ya saa yine na saa cyenda n’igice, aho byibanze mu gace ka Rugezi muri Komine ya Minembwe. Yavuze ko hifashishijwe drone z’ubwiyahuzi zizwi nka kamikaze.
Yakomeje avuga ko no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ibitero byakomereje muri Teritwari ya Kalehe, byibasira uduce twa Nyamugari, Kivoka, Rutare, Tushunguti, Kaboneke, Rubiri na Mutara, ndetse n’inkengero zabyo. Ibyo bitero byakozwe hifashishijwe drone n’imbunda ziremereye.
Amakuru atangazwa na AFC/M23 agaragaza ko hari abaturage benshi bahitanywe n’ibi bitero, ibikorwaremezo bikangirika, ndetse n’abaturage benshi bagahunga ingo zabo.
Uyu mutwe uvuga ko wiyemeje gukomeza kurinda abasivili, mu gihe ugaya ibyo wita ibitero bitarobanura bigabwa ku baturage.
Ibi bitero bibaye nyuma y’iminsi mike impande zombi zivuye mu biganiro byabereye i Montreux mu Busuwisi, aho zari zumvikanye ku gahenge no gukurikirana iyubahirizwa ryako. Gusa amakimbirane aracyakomeje, bikaba bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo.

