Rango Teng Teng, umwana w’Umugande yamenyekanye cyane ku isi kubera amashusho ye n’utubyiniriro dushimishije, kuri ubu ari mu gahinda n’umuryango we nyuma yo gushwana bikomeye na Michael Kabonge wahoze areberera inyungu ze (Manager) mu bya muzika n’ikoranabuhanga.
Ikibazo nyamukuru cyavutse igihe umuryango wa Teng Teng umenyeye ko Kabonge (manager wa Teng) yahinduye ama-password (ijambo ry’ibanga) n’uburyo bwose bwo kwinjira ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mwana. Kabonge ni we wari warafunguye izi mbuga cyane ko umwana n’ababyeyi be bari bafite ubumenyi buke mu by’ikoranabuhanga.
Uretse kwimwa ububasha (access) bwo gukoresha imbuga ze, umuryango wa Teng Teng urashinja uyu manager kubanyaga utwabo. Bavuze ko kuri YouTube Channel y’uyu mwana ikurikirwa n’abantu miliyoni enye zirenga (4M) manager buri kwezi yahaga uyu mwana amadolari 100 gusa (ni ukuvuga agera ku mashilingi ya Uganda 370,000 cyangwa ibihumbi 146frw mu mafaranga y’u Rwanda).
Umuryango uvuga ko aya mafaranga ari intica ntikize ndetse ko bidashoboka ko urubuga ruriho abantu bangana gutyo rwinjiza ubusabusa nk’ubwo, bakaba bemeza ko manager abahisha umutungo mwinshi winjira.
Imibare Itangaje: Imbuga nkoranyambaga ziri mu maboko ya Manager. Izi mbuga umuryango uri gutakambira ko bazisubizwa zifite umubare w’abayoboke (followers) benshi cyane ku rwego mpuzamahanga:
TikTok: Ikurikirwa n’abantu barenga miliyoni Cumi n’ebyiri (12M).
YouTube Channel: Ikurikirwa n’abantu barenga miliyoni enye (4M).
Instagram: Ikurikirwa n’abantu barenga miliyoni ebyiri (2M).
Uyu muryango uvuga ko izi mbuga zose zafunguwe mu mazina ya Teng Teng kandi n’ibikorwa (amashusho) biriho ari ibye, bityo rero nta rwitwazo na rumwe manager yakwiye kugira rwo kuzigumana.
Umuryango wa Teng Teng uri mu mivuniko yo gushaka ubutabera, aho basaba inzego zishinzwe umuzi w’amategeko muri Uganda, abahanzi bagenzi be, ndetse n’abafana ku isi yose kubafasha kwinginga cyangwa guhatira Michael Kabonge gushyira hasi izi mbuga akazisubiza uyu mwana.
Iki kibazo cyagaragaje isura nshya y’uburyo abana bafite impano bakunze kubwirwa amambo n’abajyanama babasinyisha amasezerano batasobanukiwe, bigasiga urwibutso ruri kwigirwaho n’abandi bahanzi benshi n’ababyeyi mu bijyanye n’uburenganzira bw’umutungo mu bwenge (Intellectual Property) n’uburyo bwo gucunga imbuga z’ikoranabuhanga z’abana.

