Ku Cyasemakamba ubu ni mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Ngoma,
Umurenge wa Kibungo, Akagari ka Cyasemakamba, Umudugudu wa
Kiruhura, ahahoze ari mu Gisaka cy’Igihunya. Ni hafi y’amasangano
y’umuhanda munini Kigali-Rusumo n’umuhanda werekeza mu mujyi wa
Kibungo.
Aha havugwa kuba haratuye umutware wo mu Basa witwaga
Semakamba mwene Shumbusho ya Vuningoma ya Rwasa. Semakamba
yabayeho ku ngoma y’Umwami Mutara II Rwogera ndetse na Kigeri IV
Rwabugiri.
Semakamba uyu yahoze mu mutwe w’ingabo zitwa Abatsinzi; umutwe
wabayeho kuva ku ngoma ya Mibambwe III Sentabyo dore ko zari n’ingabo ze
zihariye . Ku ngoma ya Sentabyo ndetse n’uwamusimbuye
Yuhi IV Gahindiro, uyu mutwe w’ingabo watwarwaga na Vuningoma (sekuru wa Semakamba) ya Rwasa, sekuruza w’Abasa. Muri icyo gihe uyu mutwe wari
ufite urugerero ahitwa i Gati hafi ya Nyawera muri Ngoma.
Semakamba tuvuga aha rero ntagomba kwitiranywa na Semakamba wundi
na we wabaye ikirangirire mu mateka y’u Rwanda, ku ngoma y’Umwami Kigeri
III Ndabarasa. Uyu Semakamba wundi yari mwene Busyete bwa Myuga,
umutwa wari waragororewe na Cyirima II Rujugira kuko yari yarahishe
umugabekazi Nyiracyirima II Kirongoro, ubwo Umwami Yuhi III Mazimpaka
yari amaze kumutanga ngo yicwe.
Nyuma y’urupfu rwa Busyete, umuhungu
we Semakamba yagizwe umutware w’ingabo zitwaga Abazirakubingwa, ndetse
n’umutwe w’inka witwaga Ibinda I. Ku ngoma ya Mibambwe III Sentabyo,
umuhungu we Rugira na we yagizwe umutware w’umutwe w’ingabo witwa
Abanyoro wari warashinzwe ku ngoma ya Kigeri III Ndabarasa
Tugarutse ku Cyasemakamba, Semakamba ya Shumbusho yahageze ari
kumwe n’umutwe w’ingabo z’Abatsinzi, ubwo ingabo za Mutara II Rwogera
zateraga Igisaka ndetse zikanakigarurira. Aha hari mu ntangiriro z’ikinyejana
cya 19. Nyuma yo kwigarurira i Gisaka, nibwo Semakamba yatuye aho,
ahatera igiti cy’umuvumu kirakura cyane, ndetse n’igihe ahaviriye, icyo giti
gisigara mu itongo rye.
Abantu rero bagera kuri iryo tongo bakabazanya
ibyacyo na nyiracyo. Mu gusubizanya bakagira bati: “Kiriya giti ni icya
Semakamba”. Ibi byaje kugera aho abantu bakajya bavuga mu mpine bati “Ni
ku cya Semakamba”, izina rihafata rityo!
Usibye icyo kivumu ariko, Semakamba ya Shumbusho azwiho nanone kuba
ari mu bantu bake batinyutse guhangara Umwami Kigeri IV Rwabugiri
akamurega mu ruhame. Nk’uko twabivuze haruguru, ku ngoma ya Mutara II
Rwogera umutwe w’Abatsinzi wategekwaga na Vuningoma sekuru wa
Semakamba.
Vuningoma yasize awuraze umuhungu we Bakimbagira waje
gupfa ku ngoma y’Umwami Kigeri IV Rwabugiri, bityo Bakimbagira asimburwa
n’umuhungu we Ngabo.
Igihe Umwami Rwabugiri yari mu rugo rwe rw’i Rwamagana, umwe mu bo mu muryango wa Ngabo wari wagiranye amakimbirane n’umuryango we, yateye icumu mu nda igikomangoma
Cyitatire mwene Rwabugiri, agamije kugihitana. Ibyo yabikoze ashaka ko
umwami nahora azahitana abo mu muryango w’Abasa bose Ngabo yari
abereye umutware. Ku bw’amahirwe Cyitatire ntiyapfuye, ariko ntibyabujije
umwami guhora.
Haciye iminsi nibwo Semakamba wari wararokotse uku guhora yatanze
ikirego arega uwitwa “Rwabugiri”, amurega kuba yarahoreye umuntu
utarapfuye, ibi bikaba byari bihabanye n’umuco w’u Rwanda.
Aha Rwabugiri yari arezwe nk’undi munyarwanda usanzwe, ntiyari arezwe nk’umwami!
Kigeri IV Rwabugiri n’abatware bari basabwe guterana mu nteko y’uru
rubanza, banzuye ko uwo witwa “Rwabugiri” atsinzwe, bamutegeka gutanga
inka, no gushyingira umukobwa we akaba na mushiki wa Cyitatire,
Semakamba wari wareze.
Ku Cyasemakamba ubu nta kimenyetso gihari kigaragaza ko Semakamba
yahatuye. Ikivumu cyahahoze cyahakuwe mu wa 1959,ariko ntibyabuza ko
izina rihamaho. Kuri ubu igice kimwe cy’ahahoze itongo rye hashyizwe ikigega
kinini cy’amazi, ikindi gice kirimo inzu irangurizwamo ibinyobwa by’uruganda
rwa BRALIRWA.
Ikindi gice ari na cyo kinini, cyubatseho inyubako z’Akarere
ka Ngoma ndetse n’ikibuga cy’imikino Cyasemakamba).
Ibidi ikitiriwe Semakamba (Sitade Cyasemakamba).
