Umwuka mubi hagati ya Bwiza na Kitoko Bibarwa watumye igitaramo gihindura isura.

author
1 minute, 44 seconds Read

Igitaramo cya Summer Country Tour cyabereye i Bugesera ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2026, cyasize urwikekwe n’ibibazo byinshi ku bafana, nyuma y’uko umuhanzikazi Bwiza atagaragaye ku rubyiniro nk’uko byari byitezwe.

Nubwo impamvu y’impanuka yari itangajwe, ukuri kw’ibyabaye inyuma y’inyegamo (backstage) kugaragaza amakimbirane y’imyitwarire hagati y’uyu muhanzikazi na mugenzi we Kitoko Bibarwa.​

Imizi y’impaka zatumye Bwiza yigumura​Nk’umwana w’iwabo i Bugesera

Bwiza yari yiteguye kwerekana ubuhanga budasanzwe. Ikipe ye yari yarasabiye imbaraga n’amikoro myinshi ku bikorwa byo kumenyekanisha igitaramo (branding), aho bari barateguye imyambaro yihariye n’ibyapa byinshi byerekana urukundo rw’abafana kuri uyu muhanzikazi.​

Kugira ngo uyu mwihariko ubeho, Bwiza yifuzaga ko gahunda yo kuririmba yashyirwa ku buryo aririmba ari uwa kabiri, akurikiye Kitoko Bibarwa. Ibi byari bigamije guhuza ibikorwa byo kwamamaza (branding) yari yateguye n’igihe nyacyo agera ku rubyiniro.​

Ibiganiro byabaye hagati y’impande zombi n’abategura ibi bitaramo byaje gupfuba. Kitoko Bibarwa ntiyigeze yemeranya na gato n’igitekerezo cyo kubanziriza Bwiza ku rubyiniro, afata uwo mwanya nk’ikintu kidashoboka.

N’ubwo habayeho gutanga inyongera y’amafaranga agera ku bihumbi 400 (400,000 Frw) kugira ngo yorohereze Bwiza, Kitoko yakomeje kwanga kwemera, avuga ko adashobora gukora ibyo yafata nk’igisebo cyangwa gusuzugurwa.

​Uku kutumvikana kwageze aho abategura ibitaramo babona ko nta yandi mahitamo asigaye uretse gushyira Kitoko ku rubyiniro nk’uko byari biteganyijwe. Bwiza nawe, atabashije kubona uburyo bwo gukora “show” yari yateguye nk’uko yabyifuzaga, yahisemo kutajya ku rubyiniro.​

Ni ho havuye icyemezo cyo gutangaza ko Bwiza yakoze impanuka itumye atagera muri Sitade, ibintu byakoreshejwe nk’okiraro cyo kubwira abafana bari bategereje, mu gihe nyamara ukuri ari uko uyu muhanzikazi yari ari hafi aho, ariko akanga kuririmba bitewe n’uko atumvikanye na mugenzi we ku isaha y’uko buri wese agomba gushyushya imbaga.​

Uyu muvuno w’imikoranire mibi hagati y’abahanzi mu gihe cy’imyiteguro y’ibitaramo, ugaragaza ko hakiri icyuho mu micungire y’imibanire y’abahanzi muri ibi bitaramo bya Summer Country Tour, bikaba byanagaragaye ko bishobora kugira ingaruka ku myidagaduro.

Bwiza utarabashije gutarama i Bugesera bitewe no kutumvikana na Kitoko

Kitoko Bibarwa utabashije kumvikana na Bwiza.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *