BK Pro League yatangaje ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2026/2027

author
2 minutes, 4 seconds Read

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, BK Pro League, yamaze gutangaza gahunda y’imikino y’umwaka wa 2026/2027.

Iyi shampiyona itegerejwe na benshi izatangira muri Nzeri 2026 isozwe muri Gicurasi 2027, aho abakunzi b’umupira w’amaguru bazakurikirana imikino izamara amezi icyenda.

Abategura shampiyona batangaje ko amatariki n’amasaha y’imikino ashobora guhinduka bitewe n’imigendekere y’irushanwa.

Umwaka w’imikino wa 2026/2027 uzatangira ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, aho Kiyovu Sports izakira Gorilla FC kuri Sitade ya Kigali Pelé saa cyenda z’amanywa (15:00).

Imikino y’umunsi wa mbere izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Nzeri, aho Amagaju FC azakina na Étoile de l’Est kuri Sitade ya Huye, mu gihe Etincelles FC izakira Sunrise FC kuri Sitade Umuganda.

Ku wa Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri, Marine FC izacakirana na AS Kigali kuri Sitade Umuganda, mu gihe Mukura VS&L izakira Gasogi United kuri Sitade ya Huye.

Ku wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri, Police FC izakira Gicumbi FC kuri Sitade ya Kigali Pelé.

Hari imikino ikomeye itarashyirirwaho amatariki n’amasaha, harimo umukino wa APR FC na Musanze FC, Bugesera FC na Al Hilal SC, ndetse na Rayon Sports na Al Merrikh SC.

Imikino ikomeye izaranga shampiyona

Kimwe mu byitezwe cyane muri uyu mwaka w’imikino ni umukino uzahuza Rayon Sports na APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, kuri Sitade Amahoro saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00).

Hari kandi indi mikino izabera kuri Sitade ya Kigali Pelé saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18:30), harimo umukino wa Rayon Sports na Mukura VS&L uzakinwa ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, ndetse n’umukino wa AS Kigali na Rayon Sports uzaba ku wa 12 Ukuboza 2026.

Shampiyona izasozwa muri Gicurasi 2027

Umunsi wa 33 wa shampiyona uzakinwa hagati ya tariki ya 21 na 23 Gicurasi 2027, aho hazaba harimo imikino ishobora kugira uruhare rukomeye mu kugena ikipe izatwara igikombe.

Imwe mu mikino iteganyijwe kuri uwo munsi ni:

  • APR FC vs Bugesera FC
  • Rayon Sports vs Marine FC
  • Al Hilal SC vs Sunrise FC
  • Gasogi United vs Al Merrikh SC

Umunsi wa nyuma wa shampiyona, ari wo wa 34, uzakinwa hagati ya tariki ya 28 na 30 Gicurasi 2027, ari na bwo hazamenyekana ikipe izegukana igikombe cya BK Pro League 2026/2027.

Sitade zirimo Kigali Pelé Stadium, Huye Stadium na Umuganda Stadium zizakira imikino myinshi muri uyu mwaka w’imikino.

Abategura shampiyona basabye abakunzi b’umupira w’amaguru gukomeza gushyigikira amakipe yabo no kubahiriza ubutumwa bugira buti: “Protect the Game” (Kurinda umukino), “Keep Football Honest” (Kubungabunga ubunyangamugayo mu mupira w’amaguru) na “Be the 12th Player” (Ba umukinnyi wa 12).

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *