
Umuhanzikazi Ishimwe Vestine, uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hamwe na murumuna we Dorcas mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yitabaje urukiko asaba gatanya ya burundu n’umugabo we Ouedraogo Idrissa.
Urubanza rwabo rwatangiye gukurikiranwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026 habaye inama ntengura rubanza, bombi bahagarariwe n’abanyamategeko babo bitewe n’uko batabashije kuboneka ubwabo.
Uyu muryango wari wakoze ubukwe bw’agatangaza tariki ya 5 Nyakanga 2025 mu birori bikomeye byabereye mu Intare Conference Arena. Gusa, nyuma y’umwaka umwe n’amezi make gusa bashyingiranywe, umubano wabo waje kuzamo agatotsi kagejeje Vestine ku cyemezo cyo kwitabaza ubutabera, nubwo amakuru avuga ko Idrissa atifuza ko ishyingiriranwa ryabo rirangira binyuze muri gatanya, mu gihe impande zombi zitavuga rumwe ku mpamvu zatumye batumvikana.
Mbere y’uko inkuru y’uru rubanza ishyirwa hanze, uyu muhanzikazi yari yaratanze ibimenyetso ku mbuga nkoranyambaga byatumye benshi mu bamukurikira bacika ururondogoro. Ku wa 18 Ugushyingo 2025, hashize amezi make gusa akoze ubukwe, Vestine yanditse ubutumwa burebure agaragaza ko atanyuzwe n’ubuzima yari abayeho icyo gihe ndetse ko yicuza cyane amahitamo ye.
Yanditse agaragariza abakunzi be ko ubuzima yari arimo butari bwo yifuza kandi ko yari mu bihe bikomeye byamuhaye isomo rikomeye. Muri ubu butumwa, yagize ati: “Uyu munsi ubuzima mbayeho si bwo nahisemo, ndi mu bihe bingoye kandi si byo nkwiye. Ndabizi ko nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye… Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo anyangirize ubuzima.” Yongeyeho ko mu gihe kizaza nagira undi mugabo ahitamo azaba ari uwo azi neza ndetse n’umuryango we.
Nubwo ubu butumwa bwaje gusibwa nyuma y’igihe gito bugashyirwa hanze, abakunzi b’uyu muhanzi babonye ko amafoto menshi y’umugabo we Idrissa yari kuri Instagram ye yazimiye, ariko icyo gihe Vestine ntiyigeze atangaza ku mugaragaro iby’uko yatandukanye n’umugabo we cyangwa ko yegereye inkiko. Ubu ariko, amakuru yamaze gufata indi ntera ubwo inyandiko z’urubanza zashyikirizwaga urukiko. Ubusanzwe, Vestine na Dorcas batuye muri Canada aho bakorera umuziki wabo wamamaye cyane mu Rwanda.
Icyemezo cya Vestine kije mu gihe mu Rwanda hakoreshwa Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryo ku wa 30 Nyakanga 2024, ryashyizeho impamvu nshya zishingirwaho n’abashyingiranywe basaba urukiko kubatandukanya burundu. Ingingo ya 248 y’iri tegeko iha buri ruhande uburenganzira bwo gutanga ikirego cy’ubutane bushingiye ku mategeko. Uretse impamvu zari zisanzwe nko kureka urugo mu gihe cy’amezi 12, ubusambanyi, guhamwa n’icyaha gisebeje cyangwa kwanga gutanga ibitunga urugo, itegeko rishya ryongereyeho izindi mpamvu ziremereye zirimo ihohoterwa rishingiye ku mubiri, ku mitekerereze, irishingura umutima cyangwa irishingiye ku mutungo; imyitwarire ibangamiye bikabije umwe mu bashyingiranywe cyangwa umwana bafitanye; kuba abashyingiranywe batabanye mu gihe kirenze amezi atandatu akurikirana nyuma y’ubukwe nta mpamvu ifite ishingiro; ndetse n’igihe cyose kubana kwabo kutagishobotse bitewe n’indi mpamvu itakwihanganirwa n’umwe muri bo.
Mu gihe urukiko rwa Kicukiro rukomeza gusuzuma uru rubanza rwa Ishimwe Vestine na Ouedraogo Idrissa, ruzashingira kuri izi mpamvu ziteganywa n’amategeko, ibimenyetso bizatangwa ndetse n’ibirego by’impande zombi mbere y’uko rufata umwanzuro wa nyuma.
