author

BNR yatangaje Ibyavuye mu igeragezwa ry’ibanze ry’ifaranga koranabuhanga (e-Frw)

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yasoje igerageza rito rizwi nka “Proof of Concept (PoC)” ku mushinga w’Ifaranga-Koranabuhanga rya Banki Nkuru (CBDC), ryiswe e-Franc Rwandais (e-FRW). Iri gerageza rifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka urwego rw’imari rutajegajega, rudaheza kandi rukoresha ikoranabuhanga rigezweho. Igerageza ryakorewe ku buryo e-FRW ishobora gukoreshwa mu kwishyurana hagati y’abantu […]

Uruhare rw’ababyeyi mu bizamini bya Leta uyu mwaka wa 2025-2026

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA cyatangaje ko kwiyandikisha gukora Ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, ikiciro ruzasange n’ayisumbuye bizatangira guhera 25 Gashyantare kugeza 27 Werurwe 2026. Mu itangazo NESA yashyize ahagaragara binyuze ku rukuta rwayo rwa X rwahoze ari Twiter, yatanze inyandiko 2 zirimo iy’urutonde rw’ibigo bicumbikira abana Boarding School ndetse n’indi igaragaza […]

Abanyarwanda batuye i Burayi bagiranye ibihe byiza n’aba Minisitiri bo mu Rwanda i Paris

i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 21 Gashyantare 2026, abarenga 500 biganjemo urubyiruko baturutse mu bihugu by’i Burayi bahuriye mu gikorwa cyo kungurana ibitekerezo ku bumwe n’ubudaheranwa mu nsanganyamatsiko “Ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda”. Ni igikorwa kitabiriwe na minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene, Minisitiri w’umuco na sporo Nelly Mukazayire, abambasaderi ndetse n’abanyarwanda […]

Ubutumwa bw’umujyi wa Kigali bwibutsa abawutuye koga umubiri wose buri munsi

Umujyi wa Kigali watanze ubutumwa bushishikariza abaturage kurushaho kwita ku isuku y’umubiri n’aho baba, ubinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku wa 16 Gashyantare 2026. Mu butumwa bwatangajwe, hagarutswe ku kamaro ko kuba umuntu w’umusirimu arangwa n’isuku aho atuye, aho akorera n’aho anyura. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibukije ko ari ngombwa koga umubiri wose ukoresheje […]

Intamabara y’amagambo hagti ya Leagan na Lorenzo yafashe indi ntera

Umunyamakuru wa Siporo kuri RBA, Rugaju Reagan, yatangaje ko hari igihe azashyira hanze amakuru yose azi kuri Musangamfura Christian uzwi nka Lorenzo bakoranye, ashimangira ko hari byinshi bitarajya ku mugaragaro ku mikoranire yabo n’ibyabereye mu kazi. Ibi Reagan yabivuze mu kiganiro cyanyuze kuri Instagram Live, aho yasubizaga ku makuru amaze iminsi acicikana ku mibanire ye […]

Ruhango: Hongeye gupfa abantu 4 bazize kunywa inzoga y’inkorano

Abaturage bane bo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, bitabye Imana nyuma yo kunywa inzoga y’inkorano izwi nk’umusogongero, bikekwa ko yari ivanzemo ibindi bintu bishoboko ako aribyo byahitanye ubuzima bwabo. Ibi byabereye mu Kagari ka Rwinyana nk’uko byemezwa n’inzego zitandukanye z’aho byabereye. Amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace avuga ko iyi nzoga bayinyoye […]

MTN Iwacu Muzika Festival 2026 igiye kunyura mu duce dushya bwa mbere

Ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bigiye kongera kuba ku nshuro ya karindwi, aho kuri iyi nshuro biteganyijwe kuzenguruka imijyi 7 yo mu Rwanda. Mu mijyi mishya izasurirwa harimo n’Akarere ka Karongi, kagiye kwakira ibi bitaramo ku nshuro ya mbere kuva byatangira. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ubuyobozi bwa EAP bwavuze ko gahunda y’uyu mwaka igizwe n’ibitaramo […]