Turi mu ntara y’uburengerazuba, niba ukunda gukurikira amateka wigeze wumva bavuga cyangwa se wabonye urutare rwa Ndaba, hamwe mu hantu h’amateka tugira mu Rwanda hafite n’icyo hasobanuye ku muco w’abanyarwanda. Urutare rwa Ndaba ruherereye mu Mudugudu wa Rusebeya, Akagari ka Gitwa, mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi, mu Ntara y’Uburengerazuba. Ni urutare rurerure […]
Astrida ni imwe muri teritwari (Territoires) icyenda zari zigize u Rwanda mugihe cy’ubukoroni bw’Ababirigi. Mu wa 1916 ubwo Ababirigi batangiragagutegeka u Rwanda, teritwari zari enye, nyuma zigenda ziyongera kugezatariki ya 25/01/1960 ubwo teritwari zahindukaga perefegitura. Izina Astrida ryazanywe n’Ababirigi rikomotse ku mwamikazi wabo witwagaAstrid Sofia Lovisa Thyra, umugore wa Léopold III, umwami w’ Ababirigi.Léopold III […]
