Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangije ku mugaragaro igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotora abatuye Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo gutanga indangamuntu z’ikoranabuhanga (SSDID). Iki gikorwa kigamije kuvugurura no kunoza amakuru y’irangamimerere y’abaturage hashingiwe ku byatangajwe n’ubuyobozi bwa NIDA n’Umujyi wa Kigali. Iyi gahunda yatangiye ku wa 7 Gashyantare 2026, ikorerwa mu Turere twose […]
Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kugaragaza umuco wo gufasha no gufatanya n’ibindi bihugu, aho yoherereje Mozambique inkunga igizwe na toni 20 z’ibiribwa n’imiti, mu rwego rwo gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’imyuzure iherutse kwibasira iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyepfo. Iyi nkunga yatwawe n’indege ya RwandAir yahagurutse i Kigali mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya […]
Ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, indege y’abagenzi ya Sudan Airways yageze ku kibuga cy’indege cya Khartoum, ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka hafi itatu ibikorwa by’ubwikorezi bwo mu kirere bihagaritswe bitewe n’intambara yari imaze igihe ishegeshe Sudani. Ikigo gishinzwe indege za gisivili muri Sudani cyatangaje ko iyi ari “indege y’amateka”, kivuga ko igaragaza […]
Umucuruzi wa matelefoni zigendanwa ukorera mu Mujyi wa Tripoli muri Libya yatunguwe no kwakira umuzigo wa matelefoni mato ya Nokia azwi nka push-button cyangwa matushe, yari yaratumije mu mwaka wa 2010, hashize imyaka 16 yose. Iyi nkuru igaragaza mu buryo bugaragara ingaruka z’imvururu n’intambara byibasiye Libya mu myaka irenga 15 ishize, bikangiza bikomeye ubwikorezi n’imikorere […]
Kuvuga no kwandika Ikinyarwanda neza ni imwe mu nkingi z’umuco n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Gusa muri iki gihe, hari bamwe mu Banyarwanda babibona nk’ibitagendana n’iterambere, bakakivuga bakigoreka, abandi bakakivanga n’indimi z’amahanga bagamije kwiyemera. Ikibabaje kurushaho ni uko hari n’amwe mu mashuri bivugwa ko ahanira abana kuvuga ururimi rwabo kavukire. Hari ababyeyi n’abana bafata kutamenya Ikinyarwanda nk’icyerekana “iterambere” […]
Village Urugwiro ni inyubako ikomeye mu mateka y’u Rwanda kuko ari ho hakorera Umukuru w’Igihugu. Iherereye mu Murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Iyi nyubako imaze imyaka irenga 50 yubatswe, kandi imaze imyaka irenga 30 ikoreshwa nk’ibiro bya Perezida wa Repubulika. Yubatswe mu 1975 ku nkunga y’Umuryango wahuzaga ibihugu bya Afurika […]
Imva y’umusirikare w’Umudage iri mu hahoze ari u Bugoyi. Kuri ubu ni muNtara y’Uburengerazuba, Akarere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagarika Nengo, Umudugudu wa Nyaburanga. Ni ahantu ndangamurage h’amateka. Ni imva bigaragara ko ishaje. Ahagana muri za 1980 ku bwa Perefe (Préfet)Nshunguyinka François, iyo mva yigeze gucukurwa n’abagizi ba nabi bashakamo ubutunzi. Muri iyo myaka […]
Urutare rwa Kamegeri ruherereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere kaRuhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Rwoga, Umudugudu waKabambati. Ni urutare ruri mu nkengero z’umujyi wa Ruhango ku muhandamugari Ruhango-Nyanza, hakaba harahoze ari mu Nduga. Uru rutare rwibutsa amateka y’umutware Kamegeri wabayeho ku ngomay’Umwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura na we wari utuye hafi yarwoku musozi wa […]
Kibeho ni umusozi uri mu karere kitwaga mu Nyaruguru mu Rwanda rwohambere, ubu uherereye mu Mudugudu wa Sinayi, Akagari ka Kibeho,Umurenge wa Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y‘Amajyepfo.Hamenyekanye cyane mu mateka y’u Rwanda, aya Afurika n’ay’isi murirusange – ku bafite ukwemera gatorika – guhera mu mpera za 1981 kuberaamabonekerwa yahabereye, kandi ari nabwo […]
Uyu mugani bawuca babonye umuntu waguwe nabi n’ibyo yariyecyangwase byamwishe buhambe;nibwo bavuga, ngo «Naka yaguyeivutu».Wakomotse ku mugabo Rwahura rwa Magenda wo mu Iceni mu Bungwe(Butare) :ahagana mu mwaka w’i 1500 Umwami Ndahiro Cyamatare amaze kwicwa n’Abakongoro bamutsinze i Rubi rw’i Nyundo ho mu Bugamba mu Cyingogo (Gisenyi), abanyamaboko bose bigabagabanyije u Rwanda : Abasinga biha […]
