Uyu mugani w’imbuzi ugira ngo «Murarye muri menge !» bawucaiyo bashaka kuburira umuntu kugira ngo atagwa mu makuba babonaashobora kumugwirira akamwokama. Wamamaye mu Rwanda ukomotseku muganwa Rutarati warindaga baka Mutaga umwami w’u Burundi;ahayinga umwaka w’i 1700. Mutaga Semwiza, Sembyariyimana Bibero bikingiye abarwanyi mweneMwezi Kavuyimbo, yari atuye ku Rutabo rwa Nkanda n’i Muganza w’iNgara muri Nshiri […]
Uyumugani Abanyarwanda bakundaguca kenshi,cyane cyane ab’inyaRyenge, bawuca iyo babonye umuntu w’inkozi y’ibibi utahuwe n’ingenza,imigambi ye igapfuba ikaburiramo; nibwo izo ngenza zivuga ziti «Twamuteye imboni !» Ni nk’aho bavuze, bati «Nta cyo akidutwaye twamubonye;yamenyekanye. Naho rubanda,bati «Bamuteye imboni». Wakomotse kuriGashavu ka Rwamu w’i Bumbogo (Kigali); ahasaga umwaka w’i 1600. Izo mboni batera ziri ukubiri : hari […]
Ibisi bya Huye ni ahantu ndangamurage h’amateka n’umuco. Ibisi ni urwungerw’imisozi miremire iherereye mu Midugudu itanu ari yo Gatongati, Kigarama,Kinyinya, Kimana na Gako byo mu Kagari ka Nyakagezi, Umurenge wa Huye,Akarere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo. Aho ni mu hahoze ari uBwanamukari mu Rwanda rwo hambere. Ikizwi cyane ku bisi bya Huye ni igitekerezo cy’ukuntu […]
Mu Gahunga ni mu Karere ka Burera, Uumurenge wa Gahunga, Akagari kaKidakama, Umudugudu wa Mubuga, mu nkengero z’ikirunga cya Muhabura,Intara y’Amajyaruguru, ahahoze hitwa mu Murera. Ni ku muhanda Musanze – Cyanika, nk’ibirometero icumi uturutse mu mujyi wa Musanze. Ntawavuga amateka ya Gahunga atavuze Abarashi b’aho. Abarashi niumuryango mugari wo mu Bacyaba, wari uzwiho kuba indwanyi. […]
Gahini ni umusozi uri ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, ahahoze ari muBuganza bwa ruguru. Uyu musozi wamenyekanye cyane mu Rwanda ndetseno mu karere ruherereyemo kubera misiyoni y’Itorero ry’Abangilikani muRwanda (Eglise Anglicane au Rwanda/EAR) yahashinzwe mu wa 1925. Ahari iyo misiyoni n’ibikorwa byayo ubu ni mu Mudugudu w’Akabeza, Akagari kaUrugarama, Umurenge wa Gahini, Akarere ka Kayonza.Nubwo […]
Ibere rya Bigogwe riri ahitwa mu Bigogwe, mu Ntara y’Uburengerazuba,Akarere ka Rubavu, Umurenge wa Kanzenze, Akagari ka Nyamirango,Umudugudu wa Marero. Ni ahantu ndangamurage kamere. Iyo uri mu muhanda munini wa kaburimbouva i Kigali ujya i Rubavu, Ibere rya Bigogwe uribona mu kuboko kw’ibumosoukirenga Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu. Ni agasozi kagizwen‘igice kinini cy’urutare […]
Iyo nzu yubatswe ku bw’Abadage iri mu hahoze ari u Bugoyi. Ubu ni mu Ntaray’Uburengerazuba, Akarere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari kaNengo, Umudugudu wa Nyaburanga. Muri iki gihe, ikoreramo ishami ryaraboratwari y’ubuvuzi bw’amatungo (Laboratoire Véterinaire) ya RAB (RwandaAgricultural Board) rishinzwe Intara y’Uburengerazuba. Ku gihe cy’Abadage, iyo nzu n’ubundi yubatswe hagamijwe gutangiramoserivisi zitandukanye zijyanye n’ubuvuzi […]
I Mwima ni ahantu ndangamurage h’amateka. Ni mu hahoze ari Nduga. Ubuni mu Mudugudu wa Mwima, Akagari ka Rwesero, Umurenge waBusasamana, Akarere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo. Hazwi cyane kubera ko hatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa nyumay’aho atangiye i Bujumbura tariki ya 25/07/1959. Abiru bari bifuje koatabarizwa i Rutare mu Karere ka Gicumbi y’ubungubu, nk’uko […]
Ikindi kimenyetso cy’amateka ya Astrida kigaragara ubu ni Kiriziya Katedarariya Butare (Cathédrale de Butare) yubatswe mu wa 1934. Iyi kiriziya yitwa OurLady of Wisdom / Cathédrale Notre-Dame de la Sagesse ni yo nini mu Rwanda. Yitiriwe Umwamikazi w’Ababirigi witwaga Astrid watanze ku wa 29 Kanama1935 azize impanuka y’imodoka kugira ngo ibe urwibutso rwe. Mu wa […]
Amateka avuga uko igihingwa cya kawa cyatangiye guhingwa mu Rwanda,yanditswe n’Ikigo cy’Ubuyapani Gishinzwe Ububanyi n’Amahanga « JapanInternational Cooperation Agency: JICA” mu nyandiko yacyo « The socioeconomic impact of Rwandan indigenous coffee variety (Bourbon Mibirizi)”yakozwe n’umushakashatsi Maurice Mugabowagahunde mu wa 2016. Iyo nyandiko ivuga ko abamisiyoneri ari bo badukanye kawa mu Rwanda,bayihinga i Mibirizi mu wa […]
