Mu Karere ka Musanze, by’umwihariko mu mirenge ya Busogo na Gataraga, gupfusha uwawe si agahinda k’urupfu gusa, ahubwo ni n’intangiriro y’ibibazo by’ubukungu n’ingendo ndende zisiganya imiryango. Abaturage baratunga agatoki ubuyobozi ko kutagira amarimbi mu gace batuyemo bibatindura, bikaba bibashyira mu bukene bukabije. Kuri ubu, abaturage bo muri iyi mirenge biyambaza irimbi ryo mu Murenge wa […]
Kuri uyu wa gatandatu ahagana mu masaha ya saa munani z’amanywa, mu Karere ka Rubavu habereye impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’abantu 11. Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Rugerero, mu marembo y’ibitaro bya Gisenyi, ahantu hazwiho kugira umuhanda umanuka cyane kandi ukunze kuberamo impanuka za hato na hato bitewe n’imiterere yawo. Iyi mpanuka yatewe n’ikamyo […]
Mu minsi ibiri ishize, mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare, haguye imvura ikaze ivanzemo inkuba n’imiyaga ikomeye, yateje igihombo gikomeye abaturage nyuma y’aho inkuba ikubise inka icumi, eshanu muri zo zigahita zipfa ako kanya. Ibi byago byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri no ku wa Gatatu w’iki cyumweru, bishyira mu kaga imiryango […]
Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2026 hijihijwe imyaka 25 ishize Leta y’u Rwanda ishyizeho ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli (Mutuelle de sante), ndetse hanerekanwa ku mugaragaro uburyo bwo kwishyura mituweli bijyanye n’imisanzu mishya ivuguruye bikaba byabereye mu karere ka Gasabo na Kayonza. Hatangajwe serivisi ziyongereye kuzari zisanzwę zihabwa abakoresha mituweli zirimo kuyungurura amaraso ku bafite […]
Mupende Ramadhan, wamenyekanye cyane nka Bad Rama akaba n’uwahoze ayobora inzu ifasha abahanzi ya The Mane, akomeje gutungura benshi kubera amagambo y’ibihuha n’ukwibasira ubutegetsi bw’u Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze 22 Gashyantare 2026. Iyi myitwarire yatunguye inshuti n’abavandimwe be bavuga ko atigeze arangwa n’ishyaka rya politiki, ahubwo ikaba ishobora kuba ari ingaruka z’ibibazo by’ubukungu […]
Kuri uyu wa 13 muri kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye hari kubera ibirori byo gutangira icyerekezo gishya cyafunguriwe abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuzima CMHS birori bya White Coat Ceremony 2026. Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, ababyeyi, abanyamakuru, ndetse n’abanyeshuri ba nyir’ukubitegurirwa. Mubayobozi bitabiriye ibi birori harimo n’uhagarariye ibitaro bikuru bya kaminuza […]
Inkuru y’akababaro y’iyicwa rya Lucy Harrison, umukobwa w’imyaka 23 ukomoka muri Cheshire mu Bwongereza, ikomeje kugarura amarira mu maso y’abantu nyuma y’aho hagaragariye ibimenyetso bishya mu rukiko bigaragaza ko urupfu rwe rwajemo amakimbirane ashingiye kuri politiki n’ubusinzi Mu buhamya bwatanzwe n’umukunzi wa nyakwigendera, Sam Littler, imbere y’urukiko rwa Cheshire, yagaragaje ko uruzinduko rwari rwatangiye ari […]
Umuhanzi Mad Ice, umwe mu banyabigwi b’umuziki muri Tanzania, yashize amanga avuga ku rukundo rwakunze kumubamo imbere rwerekeye umuhanzikazi w’Umunyauganda, Cindy Sanyu. Nubwo isi yose yabonaga ari ubushuti busanzwe, kuri Mad Ice ngo hari harimo akantu k’inyatane. Mad Ice avuga ko atatwarwaga n’izina rya Cindy nk’icyamamare, ahubwo yakururwaga n’uburyo uyu mugore yitwaraga n’umutima we wa […]
Mu kiganiro kidasanzwe muri Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chris Smith, Perezida w’Akanama gashinzwe Afurika, yagaragaje ko hari icyizere gishya cy’amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari. Iki cyizere gishingiye ku “Masezerano ya Washington” yateguwe n’ubutegetsi bwa Perezida Trump, akaba abonwa nka rukuruzi ishobora guhagarika intambara imaze imyaka irenga 30. Inkingi eshatu z’aya masezerano […]
Kuri uyu wa 7 Gashyantare 2026, muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye habereye amarushanwa y’imbyino gakondo n’ubusizi ahuza amashuri makuru na kaminuza, ku nshuro ya kabiri. Yari afite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuhanzi, inkingi y’ubukungu burambye.” Aya marushanwa yabereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ahuza ICK, Kaminuza ya Gitwe, RP Huye na Kaminuza […]
