Intare zo muri Pariki y’Akagera zashyizwe muri gahunda yo kuringaniza urubyaro, Pariki y’Akagera yatangaje ko Intare eshanu z’ingore zashyizwe muri gahunda yo kuringaniza imbyaro mu rwego rwo kugira habungabungwe uburinganire bw’urusobe rw’ibinyabuzima.’ Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko intare eshanu z’ingore zashyizwe muri gahunda yo kuringaniza imbyaro, hagamijwe gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kugenzura neza […]
Cristiano Ronaldo yaguze 25% by’imigabane ya Unión Deportiva Almería yo muri Espagne yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Espagne. Uyu mukinnyi w’Umunya-Portugal uri kugana mu myaka ye ya nyuma mu mupira w’amaguru, arajwe ishinga no kubaka ubukungu mu bikorwa bitandukanye n’ibindi bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru. Ni muri urwo rwego yaguze 1/4 cy’imigabane mu ikipe […]
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko abarimo Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick, Nizeyimana Didier, Japhet Nkeramihigo na Tumukunde bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, ariko se bakurikiranyweho ibihe byaha? Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa 25 Gashyantare 2026. Abaregwa bakurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza no gutangaza amakuru y’ibihuha bakoresheje imbuga nkoranyambaga by’umwihariko YouTube ya Muchoma yitwa Sana TV […]
Perezida Paul Kagame yagaragaje umusanzu wa gahunda ya FIFA Forward yatangijwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi FIFA mu guteza imbere umupira w’amaguru hirya no hino. Gahunda ya FIFA Forward iri kubaka umusingi ukomeye w’ejo hazaza h’umupira w’amaguru ku isi hose. Mu myaka 10 ishize, FIFA Forward yafashije amashyirahamwe y’umupira w’amaguru atandukanye ku Isi arenga 200, […]
Lt Col Willy Ngoma wari Umuvugizi wa Gisirikare wa M23 yishwe n’igitero cya drone ya DRC Lt Col Willy Ngoma wari umuvugizi gisirikare w’umutwe wa AFC/M23, yishwe mu gitero cy’indege nto itagira umupilote (drone), nk’uko amakuru atandukanye abyemeza. Amakuru aturuka ahantu hizewe avuga ko umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, Lt Col Willy Ngoma, yishwe mu […]
Umuhorandi Jurgen Zomermaand ukinira Picnic Team yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2026 akoresheje amasaha atatu, iminota 44 n’amasegonda 53 ku Ntera y’ibirometero 145,3. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo hakinwe agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2026 aho abasiganwa bahagurikite i Huye banyura muri Nyungwe basoreza i Rusizi ku ntera y’Ibilometero 145,3. Nk’uko […]
Inkende yahawe izina rya Punch-Kun yo mu Buyapani, ikomeje kwigarurira amarangamutima y’abatuye ku Isi nyuma yo kwishakira uko ibaho ubwo nyina yayibyaraga igahita iyijugunya yanagerageza kujya gushaka umuryango, ikamaganwa n’izindi. waba utari wabona inkenda yitwa Punch igendana igipupe buri gihe aho kugendana n’izindi nkende. Nk’uko mu muryango w’inkende bigenda, iyo inkende ibyaye, yita ku mwana […]
Mu gihe bitegura gukora ubukwe, Clapton Kibonke yasabye umugore we ko bakomeza kwibanira iteka ryose hanyuma undi nawe arabyemera. Clapton Kibonge n’umugore we Ntambara Jacky bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka umunani babana nk’umugabo n’umugore nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko. Clapton yemeje ko we n’umugore we bagiye gukora indi mihango y’ubukwe yari isigaye harimo uwo gusaba […]
Isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda 2026 ryatangiye kuri iki Cyumweru, hakinwe agace karyo ka mbere ka Rukomo- Rwamagana, ku ntera y’ibirometero 173,6, aka gace ari na ko kanini mu tugize iri siganwa katangiye ku isaha ya saa Tanu. Tour du Rwanda 2026 irikuba kunshuro ya 18 yitabiriwe namakipe 18 agizwe nabanyonzi 84, 51 muribo […]
Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’amakipe atandukanye arimo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yasezeye gukina ruhago nk’uwabigize umwuga afite imyaka 34 nyuma y’imyaka irenga ibiri adakina kubera imvune ikomeye yagize. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026 ni bwo Kimenyi Yves abinyujije kuri konti ye ya Instagram yatangaje ko asezeye ruhago, yavuze ko urugendo […]
