Abagabo batatu mu gihugu cya Nigeria ku wa Kane tariki 19 Gashyantare 2026 bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano muri Algeria nyuma yo kugerageza kwinjira mu gihugu cya Espagne mu buryo butemewe n’amategeko, bakoresheje uburyo bwo kwiyoberanya. Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye, abo bagabo bagerageje kwambuka umupaka bihishe mu modoka itwara amatungo, mu rwego rwo kwirinda ko babonwa […]
Ishimwe Pierre umuzamu w’ikipe ya APR FC akomeje kubabaza abakunzi b’iyi kipe kubera imvune ye itunguranye. Amakuru y’imvune uyu musore yatangajwe mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gashyantare 2026 aho uyu munyezamu ashobora kumara igihe kigera ku mezi abiri cyangwa atatu atagaragara mu kibuga kubera imvune yamusigiye ikibazo mu mitsi […]
Ikipe ya Arsenal yatangaje ko yasinyishije amasezerano mashya umukinnyi wayo wumu winger, Bukayo Saka, w’imyaka 24 y’amavuko, aya masezerano mashya aje nyuma y’iminsi havugwa inkuru z’uko ibiganiro byari biri hafi kurangira hagati y’impande zombi, Saka, usanzwe akinira n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, yiyemeje gukomeza urugendo rwe muri iyi kipe yo mu majyaruguru ya London, ahamya ko […]
Ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026 ni bwo habaye inama nyunguranabitekerezo yahuje urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, abahagarariye ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR), abashinzwe porogaramu z’ibiganiro ku bitangazamakuru n’abanyamakuru bakora ibiganiro bya siporo. Iyi nama nyunguranabitekerezo yabaye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026 ibera ku cyicaro cya RMC […]
Igihugu cya Denmark cyafunguye yacyo nshya i Kigali mu Rwanda, igikorwa gifatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza umubano wa dipolomasi n’ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu byombi. Iyi ntambwe igaragaza icyerekezo cya Denmark cyo kubaka ubufatanye bungana kandi burambye n’ibihugu bya Afurika, aho u Rwanda rubonwa nk’igihugu gifite umutekano, iterambere ryihuta ndetse n’urwego rwiza mu bucuruzi, no […]
Al-Merrikh yatsinze Al Hilal SC ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda, yongera kubona intsinzi nyuma y’imikino itandatu yikurikiranya idatsinda muri Shampiyona. Uyu mukino w’ishiraniro hagati y’aya makipe y’abakeba bo muri Sudani wabereye kuri Stade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Gashyantare 2026. Ni umukino […]
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, guhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John, nyuma yo kubahamya gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano. Amashusho baregwa gusakaza ay’umuhanzi uwo Rizagwira Florien wamenyekanye nka Yampano yashyizwe hanze […]
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje imyanzuro 12 yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye ku wa 5-6 Gashyantare 2026, ku nshuro yayo ya 20, uyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME. Mu bitabiriye Umushyikirano, harimo abayobozi batandukanye n’abahagarariye abikorera, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga, n’abandi bafatanyabikorwa, n’itangazamakuru. Imyanzuro […]
Ku Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2026 habay NBA All-Star Game kunshuro ya 75, umukino wanyuma wabereye muri Intuit Dome muri leta ya California, ikipe ya USA Stars yatsinze USA Stripes amanota 47-21 yegukana igikombe, mu gihe Anthony Edwards yahawe igihembo cya Kobe Bryant MVP. Uyu mukino wari mwisura nshya kubera imiterere mishya yashyizweho na NBA, […]
Perezida w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasezeranyije gukora ibishoboka byose mu mushinga w’Ubumwe bw’Afurika wo gucecekesha intwaro, kugira ngo abaturage b’Afurika babeho mu mutekano, mu cyubahiro n’icyizere, nyuma yo gutorerwa kuyobora uyu muryango. Ndayishimiye yatorewe kuyobora uyumuryango mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu ku cyicaro cy’umuryango wunze ubumwe bw’Afurika (AU/UA) i Addis Abeba muri […]
