Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Ndayisaba Félicien n’umugore we Imanishimwe Rebecca, batuye mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, bakurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi, gushinyagurira no guhisha imibiri y’abantu nyuma yo kubica. Aba bombi bafashwe ku wa 11 Werurwe 2026, nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku bantu batandukanye baburiwe irengero. […]
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Rwanda Investigation Bureau (RIB), rwerekanye abasore babiri bakekwaho ibyaha bitanu bikomeye birimo gusambanya umwana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugera ku makuru hagamijwe gukora icyaha. Aba bakekwa bari hagati y’imyaka 27 na 31 y’amavuko, bakaba bakekwaho gukorera ibi byaha mu […]
