Uwahoze ari Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, yagejejwe imbere y’urukiko rwa Manhattan muri Leta ya New York ku wa 5 Mutarama 2026, aho yagaragaje ko atemera ibyaha byose ashinjwa kandi akemeza ko akiri Perezida w’igihugu cye. Uyu mugabo w’imyaka 63 n’umugore we Cilia Flores batawe muri yombi ku wa 3 Mutarama 2026, nyuma y’igikorwa cya gisirikare cyakozwe n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas. Icyo gikorwa cyari kigamije kubata muri yombi kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera. Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano agaragaza ko icyo gikorwa cyakozwe n’itsinda ridasanzwe ry’ingabo za Amerika rizwi nka Delta Force, ryifashishije indege nyinshi mu rwego rwo kugera aho Maduro yari ari. Maduro n’umugore we bakurikiranyweho ibyaha bijyanye no gucuruza ibiyobyabwenge no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba. Binyuze mu banyamategeko be, Maduro yahakanye ibi byaha byose, avuga ko nta ruhare yagize mu bikorwa byo kohereza ibiyobyabwenge muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu magambo ye, yagize ati: “Ndarengana. Nta byaha nakoze. Ndacyari Perezida w’igihugu cyanjye.” Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko Maduro yahisemo umunyamategeko Barry Joel Pollack ngo amwunganire mu mategeko. Uyu munyamategeko azwi cyane kubera kuba yarigeze kuburanira Julian Assange, washinze urubuga WikiLeaks. Maduro yanavuze ko yumva afatwa nk’imfungwa y’intambara, agaragaza ko ifatwa rye rifite ishingiro rya politiki kurusha iry’amategeko. Hanze y’urukiko, habaye imyigaragambyo y’abaturage batandukanye. Bamwe bari bafite ibyapa bisaba Amerika kutivanga muri politiki ya Venezuela, mu gihe abandi bashimaga ubuyobozi bwa Donald Trump ku gikorwa cyakozwe. Biteganyijwe ko Nicolás Maduro azongera kwitaba urukiko ku wa 17 Werurwe 2026, aho urubanza rwe ruzakomeza kuburanishwa. About The Author Anitha Iradukunda See author's posts Post navigation FERWAFA yashyizeho Urwego rw’Ubukemurampaka Rwigenga DJ Toxxyk mu mazi abira: Aritegura kuburana ku mpanuka yahitanye umupolisi