Umuryango CPCC, uharanira amahoro n’imibano myiza y’abaturage, watangaje ko impunzi 105 z’Abanye-Congo zapfiriye mu nkambi zo mu Burundi mu byumweru bibiri bishize. Impfu nyinshi zatewe ahanini no kubura ibiribwa, ubutabazi bukwiye n’ubuvuzi. Ku wa 5 Mutarama 2026, umuyobozi w’uyu muryango, Ahadi Bya Masu, yavuze ko hari n’impunzi zagabyeho ibitero n’abagizi ba nabi ubwo zari mu nkambi, bigatuma zimwe zihasiga ubuzima. Yagize ati: “Iki kibazo kirakomeye. Impunzi nyinshi zahitanywe n’ubukene, kubura aho kurara neza, n’indwara. Bamwe banagize ibikomere byatewe n’ibyuma cyangwa ibikoresho bityaye.” Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, ryerekana ko kuva mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, u Burundi bwakiriye impunzi z’Abanye-Congo zirenga 101,000. Izi mpunzi zahunze imirwano mu bice byo mu kibaya cya Rusizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, birimo Luvungi, Sange, Luberizi, Lubarika, Kiliba, n’umujyi wa Uvira. Leta y’u Burundi ivuga ko ubushobozi bw’inkambi zicumbikiwemo impunzi bwarengeje urugero, bigatuma kubona ibiribwa, ubuvuzi n’amazi meza bigorana. Hari kandi indwara ya Cholera iterwa n’umwanda mu nkambi zimwe. Ihuriro AFC/M23, rigenzura ibice bimwe byo mu kibaya cya Rusizi, ryatangaje ko hari impunzi zagerageje gutaha ariko inzira zifungwa, zimwe zigakubitwa, izindi zigafungwa. Ihuriro rivuga ko Leta y’u Burundi ikwiye gufungura inzira za Gatumba na Vugizo kugira ngo impunzi zigarure amahoro mu gihugu cyazo, kimwe n’uko bamwe mu Barundi bahunze Kivu y’Amajyepfo babonye uburyo bwo gusubira mu gihugu cyabo. About The Author Anitha Iradukunda See author's posts Post navigation DJ Toxxyk mu mazi abira: Aritegura kuburana ku mpanuka yahitanye umupolisi Trump yatangaje ko Venezuela igiye kujya yohereza muri Amerika utugunguru miliyoni 50 tw’ibikomoka kuri peteroli