Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Jean-Guy K. Afrika, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Mansoor Ali Al-Hajri, bigamije gukomeza no kongerera imbaraga ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Qatar.
Ibi biganiro byabaye ku wa 3 Werurwe 2026, nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X rwa RDB. Muri iyo nama, impande zombi zasuzumye aho ubufatanye bw’ibihugu byombi bugeze, ndetse ziganira ku buryo bushya bwo kongera ishoramari no kwagura imikoranire mu rwego rw’ubukungu kugira ngo ibihugu byombi bikomeze kungukira muri uwo mubano.
Ambasaderi Mansour Ali Fahd Al Shahwani yatangiye inshingano zo guhagararira Qatar mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ku wa 14 Mutarama 2026, yashyikirije Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye, bityo yemerwa ku mugaragaro nk’intumwa ya Qatar mu Rwanda. Yasimbuye Misfer bin Faisal Al-Shahwani witabye Imana ku wa 19 Nyakanga 2024.
Ambasade ya Qatar mu Rwanda yatangiye imirimo yayo mu 2021, bivuze ko hashize imyaka itanu iki gihugu gifite ubuhagarariye mu Rwanda.
Umubano w’u Rwanda na Qatar ushingiye cyane ku bucuruzi, ishoramari ndetse n’ubufatanye mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere. By’umwihariko, Qatar Airways ifite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, kandi inafite imigabane muri sosiyete y’indege ya RwandAir.
Ubufatanye bw’ibi bihugu kandi bugaragara mu bijyanye n’iterambere, umutekano no guteza imbere ubukerarugendo. Byongeye kandi, u Rwanda na Qatar byorohereje abaturage babyo kugenderana nta visa, bikomeza gushimangira umubano wabyo.
Emiri wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani, hamwe na Perezida Kagame, bakomeje guteza imbere ubu bufatanye binyuze mu gusurana no mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru.
Ibihugu byombi bikomeje kwiyemeza kongera no kunoza imikoranire yabyo, hashyirwaho uburyo bworohereza abashoramari no gufatanya mu nzego zitandukanye zigamije iterambere rirambye.
