Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu gace ka West Bandung muri Indonesia, nyuma y’inkangu ikaze yagwiririye abaturage basinziriye, igahitana nibura abantu barindwi mu gihe abandi babarirwa muri za mirongo bakomeje gushakishwa. Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama 2026, ubuyobozi muri Indonesia bwatangaje ko imvura nyinshi yateje inkangu ikomeye mu mudugudu wa Pasirlangu. Iyi nkangu yamanutse ituruka ku mikingo y’Umusozi wa Burangrang ahagana saa mbiri z’ijoro ryo ku wa Gatanu, isanga abaturage bari mu bitotsi. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Kompas cyo muri Indonesia, amazu agera kuri 30 yari atuwe n’imiryango yarenzweho n’itaka n’amazi byamanukanaga ingufu nyinshi. Abdul Muhari, umuvugizi w’ikigo gishinzwe guhangana n’ibiza muri Indonesia, yavuze ko imbaraga zose zashyizwe mu bikorwa by’ubutabazi kugira ngo harebwe niba hari abagihumeka bakurwa munsi y’ibitaka. Polisi na yo yemeje ko iyi nkangu yaherekejwe n’imyuzure y’inkubi. Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, AY Yogaswara, yavuze ko abaturage bumvise urusaku rwinshi rw’inkuba n’urusaku rw’ibitaka bishwanyuka mbere y’uko ibyago bibageraho. Ati: “Igihe ibi byabaga, abaturage bumvise urusaku rukomeye cyane.” Muri iki gihe, ingabo za Indonesia, inzego z’ubutabazi, n’abakorerabushake bafatanyije n’abaturage batangiye igikorwa cyagutse cyo gushakisha ababuze. Agace kagezweho n’ibi byago kagereranywa n’ubuso bwa hegitari 30. Ibi byago bije bikurikira indi myuzure n’inkangu byabaye mu kwezi gushize mu ntara za Sumatra y’Apuruguru, Sumatra y’Uburengerazuba, n’ahitwa Aceh, aho abantu barenga 1,170 bose hamwe bahasize ubuzima. Leta ya Indonesia yatangiye gukurikirana mu nkiko ibigo bitandatu by’ubucuruzi bishinjwa kwangiza ibidukikije, ibintu bikekwa ko ari byo byongereye ubukana bw’ibi biza. Inzobere zigaragaza ko iteganyagihe rimeze nabi, gutema amashyamba (akenshi bikorwa hagamijwe guhinga ibivamo amavuta ya palime), n’imihindagurikire y’ibihe ari byo bituma Indonesia ikomeza kwibasirwa n’ibi byago. Usibye muri West Bandung, imyuzure ikomeye yanibasiye uturere 20 mu 30 tugize intara ya Karawang nyuma y’uko imiryunguryu y’inzuzi za Citarum na Cibeet yuzuye igasandara. Muri Jakarta y’Iburasirazuba na ho, abaturage babarirwa mu magana bamaze guhunga ingo zabo kubera amazi menshi akomeje kwiyongera. Ubuyobozi bwakomeje kugira inama abaturage batuye mu bice byibasirwa n’inkangu kwimuka vuba na bwangu, mu gihe ikigo cy’iteganyagihe cyaburiye ko imvura idasanzwe izakomeza kugwa muri West Java mu cyumweru cyose kiri imbere. Inkangu yagwiriye umudugudu wa Condong muri Bandung, mu ntara ya West About The Author Anitha Iradukunda See author's posts Post navigation Kigali: Umujura yatemye umupolisi mugenzi we ahita amurasa Lula wa Burezili ashinja Trump kugerageza gushinga Loni nshya yikubiye