Perezida wa Burezili, Luiz Inacio “Lula” da Silva, yibasiye mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, amushinja gushaka gusenya Umuryango w’Abibumbye (Loni) hagamijwe gushinga urundi rwego rukurikiza amategeko ye bwite. Ibi Lula yabivuze ku wa Gatanu mu ijambo ryo gushyigikira ubufatanye mpuzamahanga, nyuma y’iminsi mike Donald Trump atangije umushinga mushya yise “Board of Peace” (Inama y’Amahoro) mu muryango w’ubukungu ku isi (WEF) i Davos mu Busuwisi. Perezida Lula, mu ijambo rishishikaye yagejeje mu gace ka Rio Grande do Sul, yavuze ko Trump aho gukosora amakosa ari muri Loni, ahubwo ari gushaka kuyisimbura. Ati: “Aho gukosora Loni, ni iki gihari ubu? Perezida Trump ari gushaka gushinga Loni nshya aho ari we nyirayo wenyine.” Lula yakomeje avuga ko Trump ashaka “kuyobora isi binyuze kuri Twitter”, aho buri munsi avuga ikintu maze isi yose ikirirwa ikiganiraho. Lula yaburiye ko amasezerano n’amategeko agenga Loni (UN Charter) ari gucagagurwa, maze asaba ko hakurikizwa amategeko mpuzamahanga aho gukurikiza amategeko y’ishyamba. Uyu mushinga mushya wa Trump, “Board of Peace”, uje mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kwikura mu nzego zitandukanye za Loni no guhagarika inkunga. Ibi bishimangirwa n’itandukaniro riri mu miterere y’amafaranga hagati y’izi nzego zombi,Loni Ikoresha ingengo y’imari ya miliyari $3.72 ku mwaka, aho Amerika yasabwaga gutanga miliyari $820 muri 2025 (nubwo imaze iminsi itishyura neza), Board of Peace, Amasezerano yayo ateganya ko igihugu cyifuza gukomeza kuba umunyamuryango arenze imyaka itatu kigomba gutanga miliyari imwe y’amadolari. Aya magambo ya Lula aje nyuma y’umunsi umwe gusa aganiriye kuri terefone na Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping. Xi yasabye mugenzi we wa Burezili guharanira ko Loni ikomeza kugira uruhare rw’ibanze mu bibazo by’isi, mu rwego rwo guhangana na politiki ya Trump yo gushyira “Amerika imbere”akoresheje iterabwoba ry’intambara n’imisoro ikaze ku bicuruzwa biva hanze. Muri iyi “Board of Peace” ya Trump, harimo n’abayobozi batavugwaho rumwe nka Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, ushinjwa ibyaha by’intambara n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC). Mu gihe byari byavuzwe ko iyi nama izibanda ku kubaka Gaza nyuma y’intambara, inyandiko igenga uyu muryango ntivuga na rimwe ku kibazo cya Gaza, ibintu bituma benshi bibaza intego nyayo y’uyu muryango mushya wa Trump. Perezida wa Burezili, Luiz Inacio “Lula” da Silva, yibasiye mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. About The Author Anitha Iradukunda See author's posts Post navigation Abantu 7 bahitanywe n’inkangu muri Indonesia, abandi benshi baburiwe irengero JAPHET MPAZIMPAKA YAKOZE IGITARAMO GITEGUZA IGITABO YANDITSE KU BIBERA MU ISI Y’IMBUGA NKORANYAMBAGA.