Nyuma y’uko hamaze igihe hari umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika y’epfo, Minisitiri w’Imari muri Afurika y’Epfo Enoch Godongwana yemeje ko igihugu cye kigiye kuba cyikuye byagateganyo mu Ihuriro ry’ibihugu 20 bikize kw’isi rya G20 mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyoboye uyu muryango.

Ibi yabivugiye munama mpuzamahanga yabereye I Davos mu Busuwisi yigaga ku bukungu; aho Minisitiri Enoch yavuze ko igihugu cye cyafashe icyemezo cyo kuba kivuye muri uwo muryango by’agateganyo.
Ibi byaje nyuma y’amagambo Donald Trump; perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigize kuvuga m’Ugushyingo 2025 avuga ko Afurika Y’Epfo itari gutumirwa mu nama y’iryo huriro iyo Amerika iba ari yo iyoboye.

Mu Ukuboza 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko izakira inama y’ibihugu bigize G20 mu 2026 ariko itazatumira Afurika y’Epfo yayakiriye 2025, ndetse yamaze gusiba ku rubuga amakuru yose yerekeye imyanzuro yafatiwe mu nama ya G20 yabereye muri Afurika y’Epfo.

Minisitiri Enoch yavuze ko yizeye ko ijwi rya Afurika rizakomeza kumvwa binyuze mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe ariko ko yizeye ko mu gihe Ubwongereza buzaba buyoboye uyu muryango butazakora nka Amerika mu gihe buzaba buyoboye mu 2027.
