Uyu munsi tariki ya 30 Mutarama 2026 mubiro by’Umukuru w’igihugu village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yagiranye inama yihariye (tête-à-tête) na Faure Gnassingbé, Perezida w’Inama nkuru y’Igihugu ya Togo ndetse n’Umuhuza Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ku bijyanye n’igikorwa cyo gushakira amahoro iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Nyuma y’iyo nama, Abakuru b’Ibihugu bahuye n’Itsinda ry’Impuguke ryashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, rigizwe n’abahoze ari Abakuru b’Ibihugu bya Afurika:
- Olusegun Obasanjo, wahoze ari Perezida wa Nigeria
- Sahle-Work Zewde, wahoze ari Perezida wa Ethiopia
- Mokgweetsi Masisi, wahoze ari Perezida wa Botswana
- Catherine Samba-Panza, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Santara Afurika
Ibiganiro byibanze ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC, ku ntambwe imaze guterwa mu biganiro bya dipolomasi bikomeje, ndetse no ku buryo bwo gushimangira imikoranire hagati y’ubuhuza bwo mu karere n’ubwo ku rwego rwa Afurika, hagamijwe guteza imbere amahoro, umutekano n’ituze mu karere k’Ibiyaga Bigari.
