Perezida w’Amerika; Donald Trump agiye gutereka inzara zibe ndende, nk’iza Nicki Minaj.

2 minutes, 21 seconds Read

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashimye Nicki Minaj amwita umwe mu baraperikazi bakomeye mu mateka, anongera ateramo urwenya avuga ko ashobora no kureka inzara ze zikamera nk’ize uyu muhanzi, zizwiho kuba ndende kandi zigaragara cyane.

Ibi Trump yabivuze ku wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama, ubwo yahamagaraga Nicki Minaj ku rubyiniro mu nama yiswe Trump Accounts Summit yabereye i Washington, D.C.. Yagize ati: “Navuze nti ngiye kureka inzara zanjye zikure kuko nkunda izo nzara ze. Nzazireka zikure.”

Trump yakomeje agaragaza ko Nicki Minaj ari umushyigikiye by’ukuri, avuga ko atari umuntu uje vuba ahubwo ko yahoranye na we kuva kera.

Ku ruhande rwa Nicki Minaj, mu ijambo yatanze muri iyo nama, yashimiye gahunda ya Trump yo gushyiraho konti z’ishoramari zigenewe abana bavukira muri Amerika, avuga ko ari igitekerezo kizafasha abana gutangira ubuzima bufite icyerekezo cyiza cy’ubukungu.

Nk’uko byatangajwe na CNBC, Nicki Minaj ateganya gutanga inkunga iri hagati ya $150,000 na $300,000 muri izo konti. Yagize ati: “Ndi umufana wa mbere wa Perezida, kandi ibyo ntibizahinduka.”

Yakomeje avuga ko abantu bamunenga kuko ashyigikiye Trump batamuca intege, ahubwo bimwongerera imbaraga zo gukomeza. Yagize ati: “Ntituzemerera abantu gukomeza kumutoteza. Afite imbaraga nyinshi zimushyigikiye, kandi Imana iri kumurinda.

Nicki Minaj yari kandi yaratangaje ku rubuga rwa X ku wa 24 Mutarama, ko azitabira iyo nama yabereye muri Treasury Department (Minisiteri y’Imari ya Amerika), anavuga ko izi konti ari igisobanuro nyacyo cyo gutekereza ku hazaza h’abandi.

Yagize ati: “Kwigisha abana hakiri kare ibijyanye n’imari no kubashyigikira mu bijyanye n’ishoramari bizabaha intangiriro nziza mu buzima. Hari n’aho bazigisha ababyeyi babo uko bashora imari, ibyo bikanezeza cyane.”

Izi Trump Accounts zatangijwe binyuze mu itegeko ryiswe One Big Beautiful Bill Act. Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida (White House), zizagenerwa abana bose b’Abanyamerika bavutse cyangwa bazavuka hagati ya tariki ya 1 Mutarama 2025 na tariki ya 31 Ukuboza 2028.

Buri konti izatangirana n’inkunga ya Leta ya $1,000, kandi izajya yongerwamo andi mafaranga atarenze $5,000 ku mwaka, ayo mafaranga agashorwa mu isoko rusange ry’imigabane (stock market).

Abana bazemererwa gukoresha ayo mafaranga bageze ku myaka 18, ndetse White House ivuga ko, mu gihe gahunda itahagaritswe, ayo mafaranga ashobora kugera kuri miliyoni $1.9 umwana ageze ku myaka 28.

Inkunga yo gushyigikira iyi gahunda yatanzwe n’abaterankunga ba MAGA barimo Nicki Minaj, ndetse na Michael Dell washinze Dell Technologies n’umugore we Susan Dell, bemeye gutanga arenga miliyari $6 mu Ukuboza 2025. Icyo gihe, Trump yavuze ko iyo nkunga ari imwe mu bikorwa bikomeye kandi by’indashyikirwa byabaye mu mateka ya Amerika.

Ibyo uko Trump agiye gutereka inzara bikomeje kuvugisha benshi ndetse bibaza no ku bucuti Nicki Minaj afitanye nawe butavugaho rumwe nabasesenguramakuru batandukanye.

Gusa bamwe bagenda bavuga ko uyu Donath Trump imishinga akora imugira uwa mbere mu baperezida bazi politiki no gukoresha neza umutungo w’igihugu.

Perezida Trump yavuze ko yakunze cyane inzara za Nicki Minaj

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *