Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu Rwanda no hanze yarwo, Bruce Melodie, yagaragaje ko umuziki ufite uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu, awugereranya n’Ingagi zikurura ba mukerarugendo, asaba ko warushaho gushyirwa mu nkingi ziteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Gashyantare 2026, mu kiganiro cyatambutse mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20, ahahuriye ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda biganira ku iterambere ry’igihugu.
Bruce Melodie yavuze ko nubwo uruganda rw’umuziki mu Rwanda rwatangiye rukiri ruto bitewe n’amateka igihugu cyanyuzemo, rumaze gutera intambwe igaragara kandi rutanga umusanzu mu musaruro mbumbe w’igihugu.
Yagize ati: “Umuziki ni umurimo uhanga indi mirimo. Abafana bariyongera kandi n’abahanzi baragenda biyongera. Uruhare rw’ubuhanzi ku musaruro mbumbe w’Igihugu rusaga 5%. Ariko ntitunyuzwe kuko turifuza kugera kuri 20% cyangwa 30%.”
Uyu muhanzi yagaragaje ko umuziki ufite umwihariko wo kutagira imipaka, kuko ugera ku bantu benshi binyuze ku ikoranabuhanga, kandi ugatanga inyungu z’amadevize binyuze mu bitaramo byo hanze no ku mbuga zicururizwaho ibihangano.
Yabigereranyije n’Ingagi zisanzwe zikurura ba mukerarugendo benshi, agira ati: “Natwe turi nk’Ingagi, umuziki winjiza amadovize. Umuziki wambuka umupaka nta visa. Iyo wasohoye indirimbo, abantu bo hose barayibona. Ibyo bituma ari uruganda rukomeye.”
Bruce Melodie yasabye ko ubuhanzi n’umuziki byashyirwa ku rutonde rw’ibikurura ubukerarugendo, kuko bishobora kuzana abashyitsi benshi baza kureba ibitaramo no gusobanukirwa umuco nyarwanda.
Yatanze urugero rw’uko hari indirimbo ze zafatiwe amashusho mu hantu nyaburanga hatandukanye mu Rwanda, zirimo “Fou de Toi” yafatiwe i Karongi, n’indi yakorewe mu mujyi wa Kigali, bigamije kwerekana ubwiza bw’igihugu no kubwamamaza ku rwego mpuzamahanga.
Uyu muhanzi yitabiriye Umushyikirano 20 avuye mu ruzinduko muri Tanzania, aho yari mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo “Pom Pom” yakoranye n’umuhanzi Diamond Platnumz, ndetse anagirana ibiganiro n’inzego za dipolomasi ku mishinga yo guteza imbere umuziki n’umuco.

