Rutamu Elie Joe na Rugimbana bagiye kongera guhurira mu biganiro bya siporo

1 minute, 30 seconds Read

Abakunzi b’ibiganiro bya siporo bakurikiraga cyane Rugimbana Théogène na Rutamu Elie Joe mu kiganiro Trace Foot cyatambukaga kuri Radio1, bongeye guhabwa inkuru nziza y’uko aba banyamakuru bagiye kongera gukorana.

Aba bagabo bombi bagiye gusubukura ibiganiro bya siporo bahuriramo nkuko byahoze mbere, ariko kuri iyi nshuro bikazajya bitambuka ako kanya (Live) hifashishijwe imbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Rugimbana Théogène yavuze ko iki gitekerezo cyaturutse ku busabe bw’abakunzi babo bakomeje kubandikira babasaba kongera kubabonana baganira ku mikino nk’uko byahoze.

Ati “Twamenyekanye nk’abanyamakuru b’imikino yaba njye cyangwa Rutamu, ni uko twaje kwimuka ntuye muri Koreya we atuye muri Amerika. Twaraganiriye dushaka uko twakongera guhura n’abakunzi bacu ariko tukajya n’ubundi tuganira imikino.”

Yasobanuye ko nubwo buri wese atuye mu gihugu gitandukanye nundi, bashatse uburyo bwabafasha kongera guhura n’ababakurikira no gukomeza ibiganiro bya siporo bakundaga gukora.

Rugimbana yavuze ko basuzumye uburyo butandukanye bwo gutambutsa ibiganiro byabo, basanga gukoresha imbuga nkoranyambaga ari byo byabafasha kugera ku bakunzi babo benshi kandi bikaba byanabinjiriza.

Yagaragaje ko aho atuye muri Koreya no muri Amerika aho Rutamu atuye, hari imbuga zemera kwishyura abatanga ibiganiro n’ibindi bikurikirwa n’abantu benshi, bityo bikazabafasha gukomeza akazi kabo mu buryo buhoraho.

Biteganyijwe ko iki kiganiro kizajya gitambuka buri munsi saa cyenda z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda. Mu byo bateganya harimo no guha umwanya abanyamakuru bakiri bato bafite impano, bazajya batumirwa bakaganira na bo.

Rutamu Elie Joe yasezeye itangazamakuru mu 2018 ajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe Rugimbana Théogène we yasezeye kuri Radio mu 2022 ajya gukorera hanze y’u Rwanda, aho kuri ubu abarizwa muri Koreya.

Rutamu Elie Joe umunyamakuru wakunzwe cyane mu biganiro bya sport ubwo yakoraga kuri Radio Rwanda
Rugimbana Théogène Agiye kugaruka mu biganiro bya sport

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *