Inkuru y’akababaro y’iyicwa rya Lucy Harrison, umukobwa w’imyaka 23 ukomoka muri Cheshire mu Bwongereza, ikomeje kugarura amarira mu maso y’abantu nyuma y’aho hagaragariye ibimenyetso bishya mu rukiko bigaragaza ko urupfu rwe rwajemo amakimbirane ashingiye kuri politiki n’ubusinzi
Mu buhamya bwatanzwe n’umukunzi wa nyakwigendera, Sam Littler, imbere y’urukiko rwa Cheshire, yagaragaje ko uruzinduko rwari rwatangiye ari ibiruhuko byiza muri Texas rwahindutse ikigunda cy’urupfu.
Littler yavuze ko mbere y’uko Lucy araswa mu gatuza tariki ya 10 Mutarama 2025, we na se, Kris Harrison, bari bafitanye impaka zikomeye cyane zerekeye Perezida Donald Trump, witeguraga kurahira kuri manda ye ya kabiri.
Muri izo mpaka, Lucy yari yabajije se ati: “Wakwiyumva ute bibaye ari njye uri muri icyo kibazo kandi nkaba nafashwe ku ngufu?” aya magambo akaba yarerekezaga ku bibazo bitandukanye byavugwaga kuri uwo muperezida. Littler yakomeje avuga ko Lucy atishimiraga na busa uburyo se yishimiraga gutunga imbunda.
Kris Harrison, uba muri Amerika kuva Lucy akiri umwana, yemereye urukiko binyuze mu nyandiko ko ku munsi w’ibyago yari yongeye gusubira mu businzi. Yiyemereye ko yari yanyoye litiro n’igice (500ml) z’inzoga mbere y’uko arasa umukobwa we.
Nubwo Polisi yo muri Texas yakoze iperereza, inteko iburanisha yo muri icyo gihugu yanzuye ko Harrison adashobora gukurikiranwa n’ubutabera ku cyaha cy’ubwicanyi, umwanzuro utarakiriwe neza n’abantu benshi mu Bwongereza.
Kuri ubu, urukiko rwo muri Cheshire rwatangiye kumva ubuhamya bushya kugira ngo hashyirwe umucyo ku rupfu rwa Lucy Harrison.
Se, Kris Harrison, ntiyagaragaye muri uru rukiko, ariko inyandiko ze zigaragaza imvugo y’umuntu wicuza ariko unagaragaza ko imyitwarire ye yari yarahinduwe n’ingaruka z’inzoga.
