Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, guhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John, nyuma yo kubahamya gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano.
Amashusho baregwa gusakaza ay’umuhanzi uwo Rizagwira Florien wamenyekanye nka Yampano yashyizwe hanze ari gukora imibonano mpuzabitsina.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Yampano yatanze ikirego yemera ko yifashe amashusho akora imibonano mpuzabitsina ku bushake kandi akayabika kuri email ye ariko Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo man wari umujyanama we ngo yaje Downloading akayasangiza Kalisa John ngo amufashije kuyakwirakwiza.
Yampano yavuze ko Djihad yafashe amashusho ye akora imibonano mpuzabitsana akayashyira kuri status ye ya WhatsApp.
Kuri Uzabakiriho uzwi nka Djihad hagaragajwe ko kuri status ye ya WhatsApp yashyizeho amashusho ya Yampano akora iminonano mpuzabitsina.
Bwavuze ko hari video ya Djihad aririmba anakoma ingoma avuga ko imipuri y’i Nyarugenge ijagaraye “ariko mwihangane gitare ari ku ngoma.”
Bwerekanye ko hari group ya WhatsApp yari abereye admin yarimo abantu barenga 989 kandi yashyizwemo amashusho ya Yampano.
Hari kandi ubuhamya bwa Eric Semuhungu na Gatete Sharon bavuga ko babonye amashusho ya Yampano yashyizwe kuri status ya Djihad.
Djihadi yabwiye Urukiko ko atigeze yohereza umuntu n’umwe amashusho y’urukozasoni, akemera ko yayabonye muri ya group ya WhatsApp.
Ati “Ndi imbere yanyu, nta muntu n’umwe nigeze noherereza ayo mashusho kubera ko nzi ko bigize icyaha.”
