Amateka y’umukino wiswe “Rumble in the Jungle” mu iteramakofe ku Isi

2 minutes, 39 seconds Read

Ku wa 30 Ukwakira 1974, mu mujyi wa Kinshasa muri Zaire (ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), habereye umukino w’iteramakofe wakunzwe na benshi ku isi, uzwi ku izina rya “Rumble in the Jungle.” Uyu mukino wahuje ibihangange bibiri byari bikomeye muri uwo mukino: Muhammad Ali na George Foreman.

Icyo gihe George Foreman yari afite igikombe cy’uwitwaye neza ku isi mu cyiciro cya heavyweight, akaba yarafatwaga nk’ufite amahirwe menshi yo kwegukana intsinzi. Yari azwiho imbaraga nyinshi n’ubushobozi bwo gutsinda abo bahanganye mu gihe gito umukino ugitangira, ibintu byatumaga bamugirira icyizere.

Ku ruhande rwa Muhammad Ali, yari agarutse mu mukino nyuma y’igihe atarwana kubera ibibazo by’amategeko byari byaramubujije gukina. Nubwo yari asanzwe ari icyamamare, hari abashidikanyaga ku bushobozi bwe bwo kongera guhangana ku rwego rwo hejuru.

Uko umukino wagenze

Amakuru yatangajwe n’abakurikiye umukino neza agaragaza ko umukino watangiye Foreman asatira cyane, akoresha imbaraga nyinshi. Mu gihe Muhammad Ali we yahisemo gukoresha amayeri yo kwirinda ibipfunsi bya Foreman, yegera imigozi y’urubuga, uburyo bwaje kumenyekana nka “rope-a-dope.”

Ubu buryo bwatumye Foreman akoresha ingufu nyinshi mu ntangiriro z’umukino. Mu gace ka munani, Ali yabonye amahirwe, amukubita ibipfunsi biremereye byatumye Foreman atsindwa ku buryo bwa Technical Knockout (TKO), nk’uko byemejwe n’abasifuzi b’umukino.

Iyi ntsinzi yahise ituma Muhammad Ali yisubiza igikombe cy’isi, agaruka ku mwanya wo hejuru mu iteramakofe mpuzamahanga.

Uyu mukino wasifuwe n’umnya phillipines “Carlos Padilla Jr” wari umusifuzi mpuzamahanga wari ufite izina rikomeye nawe mubusifuzi bw’uyu mukino witeramakofe.

Nyuma yo gutsinda, Muhammad Ali yatangaje ko iyo ntsinzi ari imwe mu zamwubakiye izina rikomeye kurushaho, avuga ko yagaragaje ko amayeri n’ubwenge bishobora gutsinda imbaraga. Yishimiye no kurwanira ku mugabane wa Afurika, avuga ko byari ishema rikomeye kuri we no ku bakomoka ku Banyafurika.

Ku ruhande rwe, nubwo yatsinzwe, George Foreman yaje kwemera ubuhanga bwa Ali, agaragaza ko yamwigishije byinshi ku mukino w’iteramakofe. Yavuze ko amayeri yakoreshejwe muri uwo mukino atari asanzwe, kandi ko yawufashe nk’isomo rikomeye mu mateka ye ya siporo.

Abateguye uwo mukino na bo bawuvuzeho amagambo akomeye. Don King wawuteguye yavuzeko ari umukino yabonye udasanzwe mu iteramakofe ku isi. Mu gihe Perezida wa Zaire icyo gihe, Mobutu Sese Seko, we yawufashe nk’intsinzi ya dipolomasi n’ishema ryo kwamamaza Afurika ku rwego mpuzamahanga.

Abasesenguzi bagaragaje ko kwakira uyu mukino ku mugabane w’Afurika byagize uruhare mu kugaragaza ubushobozi bwawo mu kwakira ibikorwa mpuzamahanga. Byanongereye kandi ubucuruzi n’ishoramari rishingiye ku mikino n’imyidagaduro.

By’umwihariko, intsinzi ya Muhammad Ali yongeye gukomeza izina rye nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose bagize uruhare rukomeye mu iteramakofe.

Uyu mukino ukomeje kuvugwa mu mateka kubera impamvu zitandukanye. Harimo uburyo Ali yatsinzemo akoresheje amayeri yihariye, kuba warabereye muri Afurika, ndetse n’inyungu z’itangazamakuru n’ubucuruzi byawukomotseho.

Izina “Rumble in the Jungle” na ryo ryagize uruhare mu kwamamaza uwo mukino, rituma urushaho kumenyekana no kuguma mu mateka ya siporo ku isi.

Nubwo hashize imyaka myinshi ubaye, “Rumble in the Jungle” ni umukino ugifatwa nk’umwe mu mikino yahinduye amateka y’iteramakofe. Uruhare rw’abawukinnye, aho wabereye, n’intsinzi yawuranzemo byatumye uguma mu mitima y’abakunzi ba siporo n’abasesenguzi b’amateka y’isi muri rusange.

Ingumi Muhammad Ali Yateye Foreman zatumye agwa ubutongera guhaguruka muri Ring

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *