Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT) yahakanye amakuru yari amaze iminsi akwirakwira avuga ko urubuga rwa TikTok rwafunguye uburyo bwo kwinjiza amafaranga (monétisation) ku bakoresha uru rubuga bari mu Rwanda.
Ni amakuru yari yakiriwe neza n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ibyishimo ko bashobora gutangira kubona amafaranga binyuze ku byo bashyira kuri TikTok. Gusa MINICT yatangaje ko ayo makuru atari yo, iyita ibihuha.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, MINICT yasohoye itangazo riherekejwe n’ifoto yari imaze iminsi ikwirakwizwa, igaragaza ko ayo makuru atizewe kandi adafite ishingiro.
Ikibazo cyagarutsweho mu Nama y’Umushyikirano
Mu minsi ishize, ubwo yari yitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, umuhanzi Bruce Melodie yagaragaje ko urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rudashobora kuzikuramo inyungu zifatika mu Rwanda, asaba ko hashyirwamo imbaraga kugira ngo zibabyarire umusaruro.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahise abaza ibisabwa kugira ngo iki kibazo gikemuke, abakoresha imbuga nkoranyambaga babashe kwinjiza amafaranga batabanje kwiyitirira ibindi bihugu.
Ibisabwa kugira ngo igihugu cyemererwe
Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Paula Ingabire, yasobanuye ko hari ibisabwa bitatu kugira ngo igihugu cyemererwe gukoresha uburyo bwo kwinjiza amafaranga binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Yagaragaje ko mu byo u Rwanda rutuzuza harimo umubare w’abashoramari bamamaza ku mbuga nkoranyambaga. Nk’uko yabivuze, bisaba ko nibura haba hari abamamaza bashora hagati ya miliyoni 1$ na miliyoni 1,5$ buri kwezi.
Minisitiri Ingabire yavuze ko ibindi bisabwa byaganiriweho n’ubuyobozi bw’imbuga nkoranyambaga zitandukanye, kandi ko igisigaye ari ukuzamura umubare n’ingano y’abashoramari bamamaza.
Ati: “Ni ukubifata twese nk’umukoro, ibigo byose bikumva ko imbuga nkoranyambaga na zo ari ahantu bakwamamariza kandi bikagirira akamaro abazikoresha. Dukeneye gukora ubukangurambaga bwimbitse.”
Gukomeza gukurikirana amakuru yemewe
MINICT yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kujya bakurikirana amakuru aturuka ku nzego zibifitiye ububasha, birinda gukwirakwiza ibihuha bishobora guteza urujijo.
Kugeza ubu, nta tangazo ryemeza ko TikTok yafunguye uburyo bwo kwinjiza amafaranga ku bakoresha uru rubuga bari mu Rwanda, nk’uko byatangajwe na MINICT.

