Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko abarimo Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick, Nizeyimana Didier, Japhet Nkeramihigo na Tumukunde bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, ariko se bakurikiranyweho ibihe byaha?
Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa 25 Gashyantare 2026.
Abaregwa bakurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza no gutangaza amakuru y’ibihuha bakoresheje imbuga nkoranyambaga by’umwihariko YouTube ya Muchoma yitwa Sana TV show.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko mu bihe bitandukanye, Barafinda Sekikubo Fred afatanyije na Mazimpaka Patrick, Nkeramihigo Japhet bahuje umugambi wo kujya bakorana ibiganiro bakabitambutsa kuri channel za Youtube bagamije gutangaza amakuru y’ibihuha, kwangisha rubanda ubutegetsi buriho.
Bagatizwa umurindi n’abaterankunga bo hanze bumva kandi bakunda ibyo bavuga muri ibyo biganiro bumvikanye kujya bakorana ibiganiro bakabitambutsa ku miyoboro ya Youtube yabo yitwa Umurwa Live Tv, Ndasiganwa Tv na Saneza TV,
Mu biganiro bitandukanye Barafinda Sekikubo Fred yagiranye na Patrick Mazimpaka alias Karabo k’Imana cyafatiwe amashusho na Nkeramihigo Japhet, hari aho Barafinda yumvikana agira ati ”muri make America ikungahaye ku madorali, Congo ikungahaye ku mabuye y’agaciro n’ibindi, u Rwanda rukungahaye ku bwicanyi”.
Tumukunde Djuma wakoraga kuri channel za Muchoma yakoresheje ibiganiro bitandukanye Barafinda Sekikubo Fred byavugiwemo amagambo atandukanye arimo n’asebya igihugu.
Hari nk’aho Barafinda Sekikubo Fred yavuze ko ubutegetsi bw’u Rwanda bugorofanya abantu ndetse ko u Rwanda rukennye.
