Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, yiciwe mu bitero byagabwe kuri Iran kuri uyu wa Gatandatu taliki 28 Gashyantare 2026 n’ingabo za Israel zifatanyije n’iza Leta ZunzeUbumwez’Amerika, nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Israel.
Amakuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters agaragaza ko abayobozi ba Israel bemeje urupfu rwa Khamenei ndetse ko umurambo we wabonetse.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko igitero cyangije bikomeye urugo rw’uyu muyobozi, ashimangira ko bafite “ibimenyetso simusiga by’uko atakiriho.”
Mu ijoro ryakeye tariki 28 Gashyantare 2026, nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel batangaje ko bagabye ibitero bikomeye ku butaka bwa Iran.
Perezida Donald Trump yemeje ko “ibikorwa bya gisirikare bikomeye” biri gukorwa.Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yavuze ko igihugu cye cyatangiye igitero “cyo kwirinda mbere” kigamije Tehran, avuga ko hari impamvu z’umutekano zatumye bafata uwo mwanzuro.
Ku rundi ruhande, Ingabo za Israel zatangaje ko Iran yahise itangiza ibitero byo kwihorera, harimo kurasa ibisasu bya misile bigana ku butaka bwa Israel.
Iran mukwihorera yagerageje kurasa ku nzu ndende kw’isi Birj Khalifa iherereye mu Mujyi wa Dubai, Iran kandi yarashe kuri htel ziri mu nyanja ahazwi nka palm aha hakaba ariho haba ama hotel ahenze cyane kw’isi.
Igitero gikomeye cyagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israheli ku gihugu cya Iran, ndetse n’ibitero byo kwihorera byagabwe na Tehran, byateje umwuka mubi n’imvururu zikomeye mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, bituma ibihugu byinshi bifunga ikirere cyabyo kandi bigira ingaruka ku isi yose.
Nibura ibihugu umunani biherereye mugace k’uburasirazuba bwo hagati byatangaje ko byafunze ikirere cyabyo ku wa Gatandatu, birimo Iran, Israheli, Iraq, Jordan, Qatar, Bahrain, Kuwait n’Ubumwe bw’Abarabu (UAE). Syria na yo yatangaje ko yafunze igice cy’ikirere cyayo mu majyepfo ku mupaka wayo na Israheli mu gihe cy’amasaha 12.
Ibi byabaye nyuma y’uko Amerika na Israheli bagabye ibitero ahantu hatandukanye muri Iran, aho Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko ibi bitero bigamije gusenya burundu inganda za misile za Iran no gusenya ingabo zayo zo mu mazi.
Iran, yari ikiri mu biganiro na Amerika ku bijyanye na porogaramu yayo ya nikereyeri mbere gato y’ibyo bitero, yahise isezeranya kwihorera bikomeye, itangira kugaba ibitero muri Israheli ndetse no mu bihugu by’Abarabu byo mu Kigobe byakira ibirindiro bya gisirikare bya Amerika, birimo Qatar, Kuwait, UAE na Bahrain.
Umuyobozi mukuru muri Iran yabwiye Al Jazeera ko “ibintu byose bya Amerika na Israheli mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati byahindutse ibishobora kwibasirwa, nta murongo ntarengwa ukiriho nyuma y’iki gitero, kandi byose birashoboka.”
Ibi bitero byagize ingaruka zikomeye ku ndege mpuzamahanga, aho indege nyinshi zahagaritse cyangwa zihindura inzira zazo mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati harimo na Rwanda Air, ahari inzira y’ingenzi ihuza u Burayi na Aziya, cyane cyane ko ikirere cy’u Burusiya na Ukraine na cyo gifunze ku ndege nyinshi kubera intambara ihari.
Minisiteri y’Ubwikorezi y’u Burusiya yatangaje ko indege z’u Burusiya zahagaritse ingendo zijya muri Iran na Israheli. Air India yatangaje ko izirinda burundu inzira zinyura muri aka karere mu gihe gito.
Mu zindi kompanyi z’indege zatangaje ko zahagaritse ingendo muri aka karere harimo Lufthansa, Air France, Iberia, Wizz Air, Turkish Airlines, Qatar Airways, Virgin Atlantic, KLM, British Airways, Aegean Airlines, Indigo, Japan Airlines na Scandinavian Airlines, Rwanda Air n’izindi zitandukanye.
Eric Schouten, ukuriye ikigo cy’ubujyanama mu by’umutekano w’indege cya Dyami, yavuze ko “abagenzi n’amasosiyete y’indege bagomba kwitega ko ikirere cy’aka karere gishobora kuguma gifunze igihe kirekire.” Yongeyeho ko ingaruka ku by’indege muri aka karere zihuse kandi zihora zihindagurika.
Ibi bintu bishobora gutuma umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati urushaho kuzamba, kuko ibi bihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mubi umaze igihe.
Kugeza ubu, nta mubare wemejwe ku byangiritse cyangwa ku bahasize ubuzima, ariko ibihugu byinshi bikomeje gukurikirana hafi uko ibintu bihagaze.
