Kuri iki cyumweru mu mugi wa Kigali hagiye gusozwa isiganwa kumagare rya tour du Rwanda

1 minute, 13 seconds Read

Kuri iki cyumweru taliki ya 01 Werurwe hagiye gukinwa agace ka munani ari nako ka nyuma ka tour du Rwanada yari imaze iminsi igera kumunani izenguruka ibice biitandukanye byigihugu cyurwanda aho aho abakinnyi batandukanye baturutse mumpande zose zisi basiganwaga kuntera ndende.

Etape ya mbere yabaye kucyumweru taliki 22 Gashyantare 2026 aho kahagurukiye Rukomo mu karere ka Gicumbi isorezwa mu karere ka Rwamagana kuntera ya bilometero 174 aho yegukanwe nunya Israel, Itamar Einhornukinira NSN Development team.

Etape ya Kabiri yahagurutse Nyamata mukarere ka Bugesera isorezwa mu karere ka Huye kuntera yi bilometero 134.6 aho yegukanwe numunya Spain, Marti Soriano Pau ukinira NSN Development team.

Etape ya gatatu yahagurutse mukarere ka Huye isorezwa mu karere ka Rusizi kuntera yi bilometero 145.3 aho yegukanwe numunya Netherland, Zomermand Jurgen ukinira Development team picnic PostNL.

Etape ya kane yahagurutse mukarere ka Karongi isorezwa mukarere ka Rubavu kuntera yi bilometero 127.2 aho yegukanwe numudage, Kretschy Mortz ukinira NSN development team.

Etape ya gatanu yari iyo kuzenguruka ibice bitandukanye byo mukarere ka Rubavu kuntera yi bilometero 82 aho yegukanwe numudage Kretschy Mortz ukinira NSN development team.

Etape ya gatandatu yahagurukiye mu karere ka Rubavu isorezwa mukarere ka Rusizi kuntera yi bilometero 84.1 aho yegukanwe Israel, Itamar Einhorn ukinira NSN Development team.

Etape ya karindwi ari nayo ibaznziriza iya nyuma yahagurutse mu karere ka Musanze yerekeza mu mugi wa Kigali kuntera yi bilometero 147.2 aho yegukanwe numunya Brazil, Ribeiro Bravo Henrique ukinira Soudal quick-step devo team.

Kuri uyu 01 Werurwe harara hamenyekanye uwegukanye Tour du Rwanda 2026 yari imaze iminsi ikinirwa mu Rwanda rwimisozi igihumbi.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *