Moritz Kretschy ukomoka mu Budage akaba akinira ikipe ya NSN Development Team niwe wahise wegukana Tour du Rwanda ya 2026 nyuma y’uko yari yambaye umwambaro w’umuhondo kuva ku Gace ka Kane kavuye i Karongi kerekeza i Rubavu ubwo yabaga uwa kabiri.
Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan yegukanye Agace ka Munani ka Tour du Rwanda 2026 kakiniwe mu Mujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 83,8.
Abakinnyi 65 nibo bakinaga bari gusiganwa ku ntera y’ibilometero 83,8 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali Kuva 13h00.
Kuri iki Cyumweru nibwo hasojwe Tour du Rwanda ya 2026 hakinwa agace ka nyuma kayo ka Munani. Ni agace kazengurutse mu mujyi wa Kigali, batangiriye KCC-Gishushu- RDB- MTN HQ- Kabuga ka Nyarutarama- umuhanda wa UTEXRWA- umuhanda wo kuri Tennis Club-Frontier-Gold Club (inzira yo kwirukiramo)- SOS- MINAGRI- Meridien- KBAC-RIB HQ- Kimicanga- Kimihurura- (Kwa Mignone)- Umuhanda w’amabuye- Kabindi- KABC- KCC ku ntera y’Ibilometero 83,8.
Isiganwa ryatangijwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yatangije agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2026, katangiriye kuri Kigali Convention Center ari na ho karosorejwe.
Umunyarwanda Ngendahayo Jeremie wa May Stars niwe wavuye mu bandi ajya imbere ubundi Aman wa Istanbul na Martins wa Localiza nabo bamusangayo.
Bruno Martins wa Localiza yegukanye amanota ya Sprint ya Mbere yatangiwe kuri KCC ku kilometero cya 15,4. Martins Bruno wa Localiza na Aman Awet wa Instabul nibo basigaye imbere bayobora isiganwa.
Bruno Martins yegukanye amanota y’Umusozi wa Mbere yatangiwe ku kilometero cya 38,3. Uko isiganwa ryinjiraga mu bilometero bya nyuma nko igikundi cyagabanyaga ikinyuranyo cyarimo hagati yabo n’Abakinnyi babiri bari bari imbere
Ku kilometero cya 60 igikundi cyafashe Aman na Martins bagendera hamwe.
Bruno Martins wa Localiza yegukanye amanota y’umusozi wa Kabiri. Mu bilometero bya nyuma Araya na Da Silva bagiye imbere ubundi birangira bafashwe n’igikundi.
Henok Mulubrhan w’imyaka 26 ukomoka muri Eritrea niwe wegukanye agace ka Munani ka Tour du Rwanda. Aka niko gace konyine kegukanwe n’umukinnyi w’Umunyafurika muri iri siganwa ry’uyu mwaka.
Henok Mulubrhan yakoresheje Isaha imwe,iminota 59 n’amasegonda 37. Yakurikiwe na Cuylits Mauro wa Lotto- Groupe Wanty bakoresheje ibihe bimwe naho Marti Soriano Pau wa NSN Development Team wasizwe isegonda rimwe aba uwa Gatatu.
Henok Mulubrhan nyuma yo gutsinda agace ka nyuma ka Tour du Rwanda2026 yagize ati:
“Nabwiye ikipe yanjye mu gitondo ko nshaka gutsinda aka gace, amaherezo turatsinda. Natsinze nk’umukinnyi w’Umunyafurika.”
Umunyarwanda waje hafi ni Muhoza Eric wa Team Amani aho yabaye uwa karindwi akaba yasizwe amasegonda atatu.
Ayegukanye akoresheje amasaha 23, iminota 8 n’amasegonda 48 akaba asiga iminota ibiri n’amasegonda 8 Adamietz Johannes wa Rembe| Rad-Net imukurikira.
Moritz Kretschy nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda 2026 yagize ati:
“Ni ibintu bikomeye cyane kuri njye. Twabigezeho kandi byari imbaraga z’ikipe yose.”
Ku rutonde rusange Umunyarwanda wasoreje hafi ni Niyonkuru Samuel wa Team Amani akaba yasoreje ku mwanya wa 16 akaba asigwa n’uwa mbere iminota itanu n’amasegonda 51.
Tour du Rwanda y’uyu mwaka irihariye kuko ari yo ya mbere ibereye mu Rwanda kuva rubaye igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu 2025.
Mu byumweru bibiri bishize, Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi-UCI ryahaye Umujyi wa Kigali ikirango cyitwa UCI Bike City nk’ishimwe ry’uko wakiriye neza Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 kuva tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri.
Ikirango cya UCI Bike City ni igihembo gihabwa imijyi n’ibindi bice by’lsi byabashije gukora ibikorwa by’indashyikirwa mu gutegura no kwakira amarushanwa mpuzamahanga ategurwa na UCI.
Ni ikirango kizatangwa ku mugaragaro mu nama mpuzamahanga ya UCI Mobility na Bike City izabera i Athènes mu Bugereki tariki 10-11 Gicurasi 2026.
Umujyi wa Kigali wabaye uwa 31 mu guhabwa iki gihembo, ukaba n’uwa mbere muri Afurika.
U Rwanda ni igihugu cya 17 ku Isi, kikaba icya mbere ku Mugabane wa Afurika gihawe iki gihembo.


