Rodrygo Goes yageneye ubutumwa abakunzi b’umupira wa maguru nyuma y’imvune yagize

1 minute, 56 seconds Read

Uyu mukinnyi wimyaka 25 ukinira Real Madrid na ekipe y’igihugu ya Brazil yagize imvune izamara igihe kirekire aho biteganyijwe ko izamara nabura amezi 10 aho azagaruka mumpera z’umwaka wa 2026 bivuzeko atazakina igikombe cyisi kizaba mumpeshyi yuyumwaka wa 2026

Mubutumwa Rodrygo Goes yageneye abakunzi be nabumupira wamaguru muri rusange yagize ati

Ni umwe mu minsi mibi cyane mu buzima bwanjye… kuko iyi mvune nayitinyaga kuva kera, bityo wenda ubuzima bwambereye ubukakaye mu minsi ishize Sinzi niba mbikwiriye ubu, ariko se nakwitotomba iki? Mbese ni ibintu byinshi byiza cyane namaze kunyuramo… n’ibyo na byo ntari nkwiriye.

Mu buzima bwanjye no mu mwuga wanjye haje inzitizi ikomeye… izambuza gukora icyo nkunda kurusha ibindi mu gihe runaka, ni cyo cyambayeho uyu munsi.

Ntabasha gukina kugeza shampiyona irangiye mu ikipe yanjye, kandi sinzabasha gukina Igikombe cy’Isi mu gihugu cyanjye, inzozi buri wese azi uko zifite agaciro kuri njye. Icyasigaye ni ukuba umunyembaraga nk’uko bisanzwe – si ubwa mbere nanyura muri ibi.

Murakoze mwese ku masengesho, ku butumwa no ku rukundo mwanyeretse! Muri ingenzi cyane kuri njye… Ni igihe gikomeye cyane, ariko ndabasezeranya ko ntazahagarara aha.”
Nizera ko nkiri imbere yo kunyura mu bintu byinshi bitangaje no kongera gushimisha abantu bose banyizera. Ni akaruhuko gato gusa

Ibi byakurikiwe namagambo yihumure nayo kumukomeza yagenewe nabakinnyi bagenzi be haba abo bakinana muri ekipe ya Real Madrid na ekipe y’Igihugu ya Brazil. aho nka Kylian Mpappe bakinana muri Real Madrid yagize ati “Imbaraga zose zo ku isi, muvandimwe. Fata igihe cyawe, ube hamwe n’umuryango wawe, hanyuma uzagaruke ufite imbaraga kurushaho

Naho mugenzi we bakinana muri ekipe yigihugu ya Brazil mubutumwa yaherekesheje iyifoto

yagize ati “Uyu munsi ni umwe mu minsi ibabaje cyane kuri njye. Igihe numvaga amakuru y’iyo mvune, numvise ari nka filime iri kuzenguruka mu mutwe wanjye.


Imibabaro yose, agahinda kose, n’ubwoba bwo kongera kunyura muri iyo mvune. Nimero 10 wanjye, mwana wanjye, uzasimbura (uko nkunda kukwita), ndagusaba ikintu kimwe gusa… ubu ni igihe cyo kwiyegereza abantu bose ukunda bakakuba hafi yawe.

Kandi nk’uko wabivuze, si wowe wari ukwiriye kunyura muri ibi muri iki gihe… ariko se turi bande ngo tubaze imigambi y’Imana?
Murumuna wanjye… nzi neza ko uzagaruka uguruka. Ndagukunda nk’uko wampaye inkunga, nanjye nzahora ndi hafi yawe
.

Iyi ni imvune uyu mukinnyi yagize mumukino ekipe ya Real Madrid yatsinzwemo igitego kimwe kubusa na Getafe muri Laliga kuwa mbere w’iki cyumweru.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *