Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yafashe ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) abusimbuyeho perezida wa Kenya William Ruto, munama ya 25 isanzwe ihuza abakuru bibihugu bya EAC yabereye I Arusha muri Tanzania.
Nyuma yo gushyikirizwa ubuyobozi Museveni yahise atangira kuyobora uyu muryango w’akarere ndetse anayobora ibiganiro byiyo nama yahuje abayobozi b’ibihugu bigize EAC kugira ngo baganire ku bibazo by’ingenzi bireba aka karere birimo kwishyira hamwe kw’akarere no guteza imbere ubucuruzi.
Ubuyobozi bwa EAC busimburana hagati y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango aho uyoboye atanga icyerekezo n’ubuyobozi bw’ingenzi ku muryango w’akarere mu gihe cya manda ye
Amaze gufata uwo mwanya Museveni yashimiye abandi bayobozi b’ibihugu kuba bamugiriye icyizere bakamuha inshingano zo kuyobora uwo muryango mu mwaka utaha
Yagize ati:
kwishyira hamwe kwa politiki mu karere kacu ni ingenzi cyane kuko bidufasha gutsinda ibitandukanya ibihugu no gukorera hamwe nk’umuryango umwe. Iyo twishyize hamwe mu bya politiki n’ubukungu, turushaho kugira ubushobozi bwo gukemura ibibazo duhuriyeho no kuzamura imibereho y’abaturage bacu
Yavuze kandi ko ubufatanye bwa hafi hagati y’ibihugu bigize EAC buzafasha guteza imbere amahirwe ku bucuruzi no kongera izamuka ry’ubukungu mu karere
Nkuko umuyobozi wa Uganda yabisobanuye EAC itanga urubuga rukomeye ku bihugu biyigize kugira ngo bihuze politiki zabyo, bishimangire ubucuruzi hagati yabyo kandi biteze imbere intego z’iterambere zihuriweho
Yagize ati:
Ejo hazaza hakarere kacu hazaterwa n’ubufatanye bukomeye n’ubumwe hagati yibihugu bigize uyu muryango. Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba uduha urubuga rukomeye rwo guhuza politiki, guteza imbere ubucuruzi no kugera ku iterambere dusangiye kubaturage bacu.
Museveni yongeyeho ko gukuraho inzitizi zibangamira ubucuruzi mu karere bizana inyungu mu bukungu, anavuga ko kwishyira hamwe byafasha kwihutisha iterambere no guhanga amahirwe menshi ku baturage
Yagaragaje ko ibihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi ari urugero rw’akamaro ko gukora nk’isoko rinini rihuriwe.
Yagize ati:
Iyo urebye ubukungu bunini nk’ubwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubushinwa, Ubuhinde, n’Uburusiya, ubona inyungu zo gukora nk’isoko rinini rihuriweho ku karere ka Afurika y’Iburasirazuba, kwishyira hamwe kurushaho bizadufasha guhangana neza ku rwego mpuzamahanga no gukomeza umwanya wacu mu bukungu bw’Isi.
Yongeyeho ko uwo muryango w’akarere ukomeje kuba uburyo bw’ingenzi bwo gufasha ibihugu biwugize gukorana
Yagize ati:
Binyuze kuri uru rubuga, dushobora gukemura ibibazo duhuriyeho, tugakomeza kubaka ubukungu bwacu bugakomera no kugeza inyungu zifatika ku baturage b’akarere kacu
