Abagize inteko itora mu Urugaga Nyarwanda rw’abikorera bazindukiye mu matora y’ababahagararira ku rwego rw’Akarere. Aya matora ni intangiriro y’igikorwa kizakomeza mu byiciro bitandukanye, kikazasozwa n’amatora ku rwego rw’Igihugu ateganyijwe mu minsi iri imbere.

Ku rwego rw’Akarere, abanyamuryango b’urugaga batora umuyobozi w’urugaga muri ako karere hamwe n’abamwungirije babiri. Hatorwa kandi abagize inama nkemurampaka barindwi, bose bakazamara manda y’imyaka itatu.
Abagize inteko itora mu Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera bazindukiye mu matora y’ababahagararira ku rwego rw’Akarere. Aya matora ni intangiriro y’igikorwa kizakomeza mu byiciro bitandukanye, kikazasozwa n’amatora ku rwego rw’Igihugu ateganyijwe mu minsi iri imbere.
Ku rwego rw’Akarere, abanyamuryango b’urugaga batora umuyobozi w’urugaga muri ako karere hamwe n’abamwungirije babiri. Hatorwa kandi abagize inama nkemurampaka barindwi, bose bakazamara manda y’imyaka itatu.
Ku rwego rw’ibyiciro abanyamuryango b’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera babarizwamo, bizwi nka Chambers, amatora ateganyijwe ku wa 13 Werurwe 2026. Aha na ho hazatorwa abayobozi b’amashami, ari bo Perezida na Visi Perezida.
Urugaga rw’abikorera rufite amashami atandukanye arimo: Serivisi Ubuhinzi n’Ubworozi IngandaIbyiciro byihariye birimo Urubyiruko, Abagore n’Abafite Ubumuga.aya mashami afasha guhuza abanyamuryango bafite ibikorwa by’ubucuruzi mu byiciro bitandukanye, bigafasha guteza imbere ubufatanye n’iterambere ry’ubukungu.
Ku wa 16 Werurwe 2026 ni bwo hazatorwa abayobozi ku rwego rw’Igihugu. Hazatorwa Perezida n’abamwungirije babiri b’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera.aba bayobozi, bafatanyije n’abayobozi b’amashami (Chambers), bagize Inama y’Ubutegetsi (Board) iyobora ibikorwa by’urugaga ku rwego rw’igihugu.
Inteko itora igizwe n’abashoramari b’abanyamuryango bafite ubunararibonye mu bikorwa by’ishoramari. Ku rwego rw’Akarere, usabwa kuba ufite nibura uburambe bw’imyaka itanu mu ishoramari, mu gihe ku rwego rw’Igihugu usabwa kuba ufite uburambe bw’imyaka icumi.
Aya matora ateganyijwe gutanga abayobozi bashya bazakomeza guteza imbere inyungu z’abikorera no gufasha mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.
