Perezida Kagame na Macron bagiranye ibiganiro ku miterere y’umutekano mu Karere

1 minute, 39 seconds Read

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, byibanze ku mutekano mu karere n’umubano w’Ibihugu byombi.

Abakuru b’Ibihugu bahuriye i Paris mu Bufaransa, aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya kabiri yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri mu bikorwa bya gisivili.

Iyi nama yabaye ku wa 10 Werurwe 2026, yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, inzego z’imari, abahagarariye inganda zitunganya ingufu za nikeleyeri, n’inzobere muri izi ngufu.

Baganiriye ku buryo izi ngufu zifashishwa mu gukemura ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi muke ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Macron baganiriye ku mubano ukomeye kandi utanga umusaruro hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, banungurana ibitekerezo ku mutekano mu Karere ndetse no ku mbaraga zikomeje gushyirwa mu gushaka ibisubizo birambye.

Perezida Kagame yaherukaga mu Bufaransa muri Gicurasi 2025, ubwo yari yatumiwe na Perezida Macron mu biganiro bigamije guhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagamijwe gushaka umuti urambye ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

U Rwanda n’u Bufaransa bisanzwe bifitanye imikoranire myiza mu nzego zitandukanye. Mu 2024, u Bufaransa bwemeye gutanga miliyoni 400 z’Amayero mu bufatanye n’u Rwanda, zigamije guteza imbere uburezi, ubuvuzi no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu gihe cy’imyaka itanu.

Muri uwo mwaka kandi, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda n’iry’u Bufaransa basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku wa 29 Gicurasi, agamije guteza imbere uyu mukino mu bihugu byombi.

Mu 2023, Leta y’u Bufaransa binyuze mu Kigega cyayo gishinzwe iterambere, Agence française de développement (AFD), yasinye n’u Rwanda amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 75 z’Amayero azakoreshwa mu kuvugurura Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri. Hasinywaho kandi amasezerano ya miliyoni 16 z’Amayero azakoreshwa mu guteza imbere ibikorwa remezo mu turere two mu cyaro.

Umubano w’ibihugu byombi warushijeho kugenda neza nyuma y’uruzinduko rw’amateka Perezida Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda muri Gicurasi 2021.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *