Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Rwanda Investigation Bureau (RIB), rwerekanye abasore babiri bakekwaho ibyaha bitanu bikomeye birimo gusambanya umwana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugera ku makuru hagamijwe gukora icyaha.
Aba bakekwa bari hagati y’imyaka 27 na 31 y’amavuko, bakaba bakekwaho gukorera ibi byaha mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Berekanywe ku wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026 ku cyicaro cya Rwanda Investigation Bureau giherereye i Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa RIB, Thierry B. Murangira, yavuze ko aba bakekwa bashukaga abantu bababeshya ko bagiye kubahuza n’abatanga akazi.
Yasobanuye ko bashakishaga abantu muri gare ya Nyabugogo, cyane cyane abagaragaraga ko bashaka akazi. Babegerezaga baganira na bo, bakabereka impuhwe ndetse bakababwira ko bashobora kubafasha kubona akazi.
Nyuma yo kubumvisha, babashyiraga mu modoka bababwira ko bagiye kubajyana aho akazi kari. Mu nzira bababwiraga ko bagiye gufata undi muntu bakajyana ku wundi ugiye kubaha akazi.
Icyakora RIB ivuga ko iyo bageraga mu gace ka kure, aba bakekwa bamburaga uwo muntu ibintu bye byose, hanyuma bagahita bamureka bakigendera.
Dr. Thierry B. Murangira yasabye abaturage gukomeza kuba maso, cyane cyane mu gihe bahuye n’abantu batabazi babizeza akazi cyangwa ubufasha babasanze mu mihanda cyangwa muri gare.
Yagize ati: “Abantu bagomba kujya bagira amakenga yo kwizera abantu batazi, bahuriye muri gare cyangwa ahandi, bakemera kujyana na bo ahantu batazi.”
RIB ivuga ko rimwe na rimwe ihura n’imbogamizi mu iperereza kuko hari abatanga ibirego bavuga ko batazi uwabakoreye icyaha cyangwa aho bagikorewe, ndetse bamwe bakihisha ko basambanyijwe.
Urwego rwasabye uwakorewe icyaha wese gutanga amakuru yuzuye kugira ngo iperereza rishobore gukorwa neza no gufasha ubutabera guhana abakekwaho ibyaha.
Ibihano biteganywa n’amategeko
Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa n’ingingo ya 14 y’itegeko ryo ku wa 4 Ukuboza 2023 rihindura itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uhamijwe iki cyaha ashobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka 20 kugeza ku gifungo cya burundu.
Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato giteganywa n’ingingo ya 134 y’iryo tegeko, aho uhamijwe icyaha ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15 ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Icyaha cyo kugera ku makuru hagamijwe gukora icyaha giteganywa n’itegeko rikumira kandi rihana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, aho igihano gishobora kugera ku gifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho igihano gishobora kuba igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo giteganywa n’ingingo ya 224 y’iryo tegeko, aho uhamijwe icyaha ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’imyaka 10.
