Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije abanyamakuru batubahiriza amahame y’umwuga, by’umwihariko aba bakora ibijyanye na siporo, nyuma y’amakimbirane yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga hagati ya Rugaju Reagan Ndayishimiye ukorera Radio Rwanda na Musangamfura Lorenzo wa SK FM, aho bateranije amagambo arimo guharabikana no gutukana.
RIB yibukije abo banyamakuru n’abandi bakora ibikorwa nk’ibi ko ibyo bikorwa bigize ibyaha, kandi ko ari ubwa nyuma bihanangirijwe, ishimangira ko abazagaragaraho imyitwarire nk’iyi bazakurikiranywe n’inzego zibishinzwe, hakurikijwe amategeko.
Amakimbirane yatangiye nyuma y’uko Lorenzo yavuze ko hari umunyamakuru wa Radio y’Igihugu wamwise amazina ataramushimishije, benshi batekereza ko yaba ari Rugaju mugenzi we bahoze bakorana kuri Radio Rwanda.
Rugaju Reagan nawe yafashe amashusho ayashyira ku rubuga rwe rwa Instagram, atangaza amagambo arimo kugaragaza ko Lorenzo adashoboye, ndetse amusubiza ku gikorwa cyo kwirukana “inshuti ye” Ngabo Roben wari uherutse gusezera ku mwanya wo kuvugira ikipe ya Rayon Sport.
Ibi byatumye abakurikira imbuga nkoranyambaga bibaza ku mubano w’aba banyamakuru kandi banagaragaza ko amagambo atanzwe atari meza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yibukije abanyamakuru ko amagambo bavugiraho afite agaciro gakomeye, bityo bakwiye kuyubaha, birinda kuyakoresha mu buryo butubahirije amahame y’umwuga, kandi bakubaha imbaga y’abakurikira.
Dr Murangira yavuze ko Rugaju Reagan na Lorenzo Musangamfura bakwiye kuba barigiye kuri bakuru babo, Sam Karenzi na Regis Muramira, bakoze ibikorwa bisa mu mwaka wa 2025 kuri Radio, kandi RIB igiye kubahanangiriza bikomeye.
Yasabye abanyamakuru bose kwirinda ibikorwa byose byatuma bahanganisha abakurikira ibigazamakuru bakorera, ati:
“Ba Lorenzo Musangamfura na Reagan Rugaju, buriya ntacyo mwigiye kuri bakuru banyu? Nta somo mubona? Murangwe n’ubupfura nk’uko amazina yanyu avuga. Muvuge urubuga rw’imikino, muryohereze abantu, mureke guhanganisha abafana.”
Yongeyeho ati: “Muzi agaciro ka mikoro? Ukoresha imbuga nkoranyambaga ufata mikoro, muzi agaciro n’uburemere bwayo? Niba ufite abantu 3,000 bagukurikira, iyo ufashe mikoro uvuga, uba ukoresha inama abantu 3,000. Hari n’abageza kuri miliyoni. Si byo? Iyo ufashe mikoro uvuga, uba ukoresha inama abantu 1,000,000. Icyo mujye mucyibuka.”
Uyu muburo wa RIB uje ukurikije itangazo ryasohotse n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenga (RMC), risaba abanyamakuru, by’umwihariko aba siporo, gukora kinyamwuga, kwirinda amarangamutima mu kazi, no kutivanga mu mirimo y’abandi bavugira amakipe.
