Umunyamakuru akaba n’umwanditsi uri kuzamuka mu bijyanye n’ubuvanganzo, Muhoza Patrick Agape, yatangaje ku mugaragaro ko agiye kumurika igitabo cye gishya yise “Sleeping Not Dead.” Iki gikorwa gitegerejwe na benshi kizaba kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026.
Iki gikorwa kizitabirwa n’abantu batandukanye barimo abanyabwenge, abayobozi mu by’iyobokamana ndetse n’abari mu rwego rw’ubuhanzi n’ubuvanganzo. Ni igikorwa gikomeye ku mwanditsi kuko igitabo cye kigamije gutuma abantu basubira gutekereza ku ntego y’ubuzima bwabo no ku buzima bw’umwuka.
Iki gitaramo cyo kumurika igitabo kizabera muri Dove Hotel Kigali, iherereye ku muhanda wa KG 786 ST, kikazatangira saa cyenda z’amanywa (3:00 PM). Uretse kumurika igitabo, hazabaho ibiganiro byimbitse bigamije gusobanura ibitekerezo bikubiye muri iki gitabo.
Abateguye iki gikorwa batangaje ko kwinjira bizaba ari ubuntu ku baturage bose, mu rwego rwo korohereza abantu benshi kugera ku bumenyi n’ibitekerezo byahindura ubuzima bwabo.
Kimwe mu bizibandwaho cyane kuri uwo munsi ni ikiganiro cy’abatumirwa b’inararibonye, barimo abantu bazwi mu mashuri makuru no mu by’iyobokamana mu Rwanda. Muri abo bazatanga ibitekerezo harimo Rev. Isaie NDAYIZEYE Umubwirizabutumwa ukomeye cyane mu itorero ADEPR, Prof. Samuel, Bwana Mutabazindetse n’abandi.
Aba bashyitsi bazatanga ibisobanuro n’isesengura ku ngingo z’ingenzi ziri mu gitabo “Sleeping Not Dead,” basobanure n’akamaro kacyo ku mibereho y’abantu muri iki gihe.
Igitekerezo cyo Kwandika icyi Gitabo
Muhoza Patrick Agape azwi cyane mu kazi k’itangazamakuru no mu bijyanye n’ikorwa ry’amashusho n’itumanaho. Kwinjira kwe muri ubu buhanzi bwo kwandika ibitabo binyuze muri “Sleeping Not Dead” ni kimwe mu bimenyetso by’uko abahanzi n’abahanga mu Rwanda barimo gukoresha ubuvanganzo nk’inzira yo gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete n’ubuzima bw’umwuka.
Mu kuganira n’abo batumirwa bafite ubunararibonye, Agape arashaka gutuma habaho ibiganiro bifite ireme ku bijyanye no gukanguka k’umwuka w’umuntu no gushaka gusiga umurage mwiza urenze kubaho gusa.
Kugeza ubu imyiteguro y’iki gikorwa iri kugenda igera kumusozo, kikaba gishyigikiwe n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Faith Brilliant Stars School na Dove Hotel Kigali.
Abifuza kumenya ibisobanuro birambuye ku gikorwa cyangwa gutumiza igitabo mbere y’igihe bashobora guhamagara kuri +250 787 397 897.



