Abasirikare b’u Rwanda batahutse nyuma yo gufasha Jamaica nyuma y’inkubi y’umuyaga

2 minutes, 9 seconds Read

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’inkeragutabara muri Rwanda Defence Force (RDF), Alex Kagame, ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026 yakiriye mu gihugu abasirikare 100 bageze ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali International Airport bavuye mu butumwa bw’ubutabazi bakoze muri Jamaica.

Abasirikare b’u Rwanda Defence Force (RDF) batahutse mu Rwanda nyuma yo kurangiza ubutumwa bwo gufasha igihugu cya Jamaica cyari cyibasiwe n’inkubi y’umuyaga.

Aba basirikare boherejwe muri Jamaica hagati muri Mutarama mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye no gutabara mu bihe by’ibiza. Muri icyo gihe, bakoranye n’abahanga mu bwubatsi bo muri Jamaica basana amazu menshi yangiritse, bavugurura ibyumba by’amashuri, ndetse banavugurura inyubako zifasha abana bafite ubumuga.

Banakoze ibikorwa by’ubugiraneza mu miryango yita kumfubyi aho bafashije abana bahaba.

Umuyobozi w’itsinda ryari ryoherejwe Moses Kayigamba, yavuze ko u Rwanda rubona ububabare bw’ahandi ku isi nk’ubwarwo, bityo rukagira uruhare mu gutabara aho bikenewe.

Igisirikare cya Jamaica na cyo cyashimiye cyane ubufasha cyahawe n’u Rwanda. Ubutumwa aba basirikare bakoze ni ishema ry’abanyarwanda, bugaragaza ko RDF ikomeje kwagura ibikorwa by’ubutabazi n’ubufasha ku rwego mpuzamahanga, ndetse no hanze y’umugabane wa Afurika.

Aba basirikare bagize umutwe w’abahanga mu bwubatsi (RDF Engineer Contingent) bamaze amezi abiri bafasha ibikorwa byo kongera kubaka igihugu cya Jamaica cyangijwe n’inkubi y’umuyaga wahawe izina rya Hurricane Melissa yibasiye icyo gihugu mu Ukwakira 2025.

Mu ijambo yabagejejeho, Maj Gen Alex Kagame yabashimiye uburyo bagaragaje indangagaciro za RDF zirimo kwitanga, kuba maso, imyitwarire myiza no gukorana neza n’abandi.

Yagize ati: “Mwagaragaje umuco n’indangagaciro za RDF: kwitanga, kuba maso, imyitwarire myiza n’ubufatanye.”
Yanavuze ko imyitwarire yabo muri ayo mezi abiri yose yari myiza kandi ko nta kibazo na kimwe bagaragaje.

Uyu mutwe w’abasirikare woherejwe muri Jamaica hagati muri Mutarama 2026 uyobowe na Moses Kayigamba. Mu gihe bamazeyo, bakoranye n’abahanga mu bwubatsi b’igisirikare cya Jamaica Defence Force (JDF) mu bikorwa byo gusana ibyangijwe n’inkubi y’umuyaga.

Mu bikorwa bakoze harimo:

  • Kongera kubaka amazu 62 yangiritse ku miryango yari yibasiwe n’icyo kiza.
  • Kubaka ibyumba by’amashuri ku ishuri rimwe.
  • Kuvugurura inyubako z’ikigo cyita ku bana bafite ubumuga.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica, Antonette Wemyss-Gorman, yashimiye cyane ubufasha bw’u Rwanda. Yavuze ko igisirikare cya Jamaica n’abaturage b’icyo gihugu bishimira cyane ubufasha n’ubufatanye bahawe.

Si ubwa mbere u Rwanda ruteye inkunga ibihugu byo muri Caribbean. Mu 2024, Guverinoma y’u Rwanda yatanze inkunga ya miliyoni 1.2 z’amadolari yo gufasha ibihugu birimo Grenada, Jamaica, Barbados, na Saint Vincent and the Grenadines byari byangijwe n’inkubi y’umuyaga Hurricane Beryl.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *