Rayon Sports F.C. yatangaje ko, ku bwumvikane bw’impande zombi, yatandukanye na Bruno Ferry wari umutoza mukuru w’iyi kipe.
Ikipe yashimiye cyane umusanzu we mu gihe yayitozaga, imwifuriza amahirwe masa mu bikorwa bye biri imbere.
Uyu Mufaransa atandukanye n’iyi kipe yatozaga kuva mu Kuboza 2025, ayisize muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Bruno Ferry asize kandi Rayon sports iri kumwanya wa 5 namanota 39 kurutonde rwagateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda.
Bruno Ferry atandukanye nikipe ya Rayon Sports ntagikombe atwaranye niy’ikipe ikunzwe cyane m’u Rwanda.
Bruno Ferry yavutse 06/05/1967 akaba afite imyaka 58 yavukiye i Châtel-sur-Moselle mu gihugu cy’ubufaransa
Mbere yo gutoza Rayon sports yatoje amakipe atandukanye harimo Azam FC, Guipry-Messac, Eding Sport FC, Accra Lions FC, Loudh-Cuiseaux FC na Sacré Cœur, aho urugendo rwe rwo gutoza yarutangiye 2004 mu ikipe ya ES Thaon.
Nubwo yabaye umutoza yanabaye umukinnyi akaba yarakiniye makipe yiwabo mubufaransa gusa aho yakiniye SAS Epinal arinayo yazamukiyemo kuva 1984-1989 avuyeyo yikiniye SC Abbeville, SAS Epinal, Paris FC, US Raon-l’Étape arinayo yasorejemo mu 2000.
