“Iterambere ry’igihugu ritangirira mu muryango” Madam Jeannette Kagame

1 minute, 14 seconds Read

Kuri uyu wa 21 Werurwe 2026, mu Intare Conference Arena, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye Inama Nkuru y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi, agaragaza ko umugore ari inkingi ikomeye mu kubaka umuryango n’igihugu muri rusange.

Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yibukije ko isi iri mu bihe by’impinduka zikomeye zirimo izishingiye ku ikoranabuhanga n’imibanire mpuzamahanga, ashimangira ko ibyo bisaba Abanyarwanda, cyane cyane abagore, kongera gutekereza ku ruhare rwabo mu kubaka imiryango ihamye.

Yagize ati iterambere ry’igihugu ritangirira mu muryango, bityo umugore akaba afite inshingano ikomeye mu kurera neza no gutoza indangagaciro urubyiruko. Yanibukije ko “Ubunyarwanda” atari ijambo gusa, ahubwo ari imyitwarire n’indangagaciro bigomba guhora byubakwa no kwigishwa abakiri bato.

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku kibazo cy’icyuho hagati y’ababyeyi n’abana (conflit de générations), agaragaza ko iterambere rigezweho ritagomba gusenya umuryango, ahubwo rikwiye kuwubaka no kuwuhesha amahirwe mashya.

Yanashimiye uruhare abagore bagize mu mateka y’u Rwanda, cyane cyane mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, ashimangira ko bakwiye gukomeza uwo murage wo gukunda igihugu no kugiteza imbere.

Mu butumwa bwe ku rubyiruko, yabasabye kugira ubushishozi mu guhitamo ibyiza mu byo bahura nabyo mu iterambere rigezweho, birinda imico ibaganisha ku gutakaza indangagaciro nyarwanda.

Yasoje asaba abagore gukomeza kuba umusemburo w’impinduka nziza mu muryango no mu gihugu, ashimangira ko u Rwanda rufite amahirwe n’ubuyobozi burengera umugore, bityo ko ibisigaye biri mu maboko yabo.

Inama nkuru ya 6 y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *