Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imvura nyinshi imaze iminsi igwa yatumye umuhanda wa Muhanga-Ngororero-Mukamira ufungwa by’agateganyo iboneraho no gutangaza indi mihanda iba ikreshwa mu gihe uyu wabaye ufunzwe.
Ni amakuru Polisi yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ibinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Polisi y’Igihugu yasabye abakoresha uyu muhanda kwifashisha izindi nzira ndetse ibizeza ko abapolisi biteguye kubayobora.
Undi muhanda ushobora gukoreshwa ni Mukamira-Musanze-Kigali cyangwa Muhanga-Kigali-Musanze-Mukamira na Muhanga-Rubengera-Rutsiro-Rubavu.
Ntihigeze hatangazwa igihe imirimo yo gukora uyu muhanda ngo wongere ube nyabagendwa irangirira.
