Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2026 Banki Nkuru y’Igihugu-BNR yatangaje ko hari inoti zimwe z’amafaranga y’u Rwanda zigiye guhagarikwa burundu, nyuma y’icyemezo cyafashwe hashingiwe ku iteka rya Perezida No 11/01 ryo ku wa 27 Gashyantare 2026.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverineri wa BNR, Soraya M. Hakuziyaremye, hagaragajwe ko izi noti zizahagarikwa ku mugaragaro ku wa 02 Werurwe 2026, aho guhera kuri iyo tariki zizaba zitacyemewe gukoreshwa mu kwishyurana.
Inoti zizaba zitagikora ni izi zikurikira:
- Inoti ya 500 FRW yakoreshejwe kuva ku wa 01 Nyakanga 2004 kugeza ku wa 01 Mutarama 2013
- Inoti ya 1000 FRW yakoreshejwe kuva ku wa 01 Nyakanga 2004 kugeza ku wa 01 Gicurasi 2015
- Inoti ya 2000 FRW yakoreshejwe kuva ku wa 31 Ukwakira 2007
- Inoti ya 5000 FRW yakoreshejwe kuva ku wa 01 Mata 2004 kugeza ku wa 01 Gashyantare 2009
BNR yasabye abaturage bose bafite izi noti kuzigeza ku mabanki cyangwa ku bigo by’imari byemewe kugira ngo bazihindurize mu gihe cy’amezi icyenda, ni ukuvuga kugeza ku wa 01 Ugushyingo 2026.
Nyuma y’iyo tariki, izi noti zizakomeza kwakirwa gusa ku cyicaro gikuru cya BNR kiri mu Kiyovu, i Kigali, kugeza ku wa 01 Werurwe 2027.
BNR yashimangiye ko iki cyemezo kigamije kunoza imicungire y’ifaranga no gukomeza kuvugurura uburyo bwo kwishyurana mu Rwanda.
Abaturage basabwe gukurikiza aya mabwiriza no kwirinda igihombo cyaterwa no gukomeza gukoresha inoti zitazaba zikiri mu gaciro.

