Ese ko abajepe b’u Rwanda bagerageje kwica umugore wa Tshisekedi muri America?

author
1 minute, 33 seconds Read

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026, ku mbuga nkoranyambaga, inkuru yakwirakwijwe cyane, cyane cyane n’abasanzwe bavuga nabi u Rwanda, ko ngo u Rwanda rwohereje abantu bo kwica Denise Nyakéru Tshisekedi, uri i Washinton DC muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Abakwirakwizaga aya makuru y’ibihuha, bavuga ko ngo hari abantu babiri ngo bashakaga kwivugana uwo mugore wa Tshisekedi, ariko ngo umugambi wabo ukaburizwamo n’abashinzwe umutekano we.

Ni ibintu byamaganiwe kure n’abasanzwe bazi ibinyoma bihimbwa n’ubutegetsi bwa Congo, bavuga ko n’ubundi ayo makuru y’ibihuha yacuzwe ndetse atangazwa n’abasanzwe bakora ibyo.

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America yatanze umucyo kuri iki kibazo isobanuro nuko byagenze.

iki kibazo cyabereye kuri hoteli icumbitsemo Madamu wa Tshisekedi i Washington DC, Iyi Ambasade ivuga ko “umwe mu bashinzwe umutekano w’umwe mu banyacyubahiro w’u Rwanda wari wacumbitse kuri Washington DC hotel, utari ufite intwaro” yahuye n’abashinzwe umutekano b’itsinda rya DRC mu gice rusange kirangaye kinyurwamo n’abashyitsi bose.

Iyi ambasade ivuga ko amatsinda yombi yari yacumbitse muri hoteli imwe.” Aho umwe mu bashinzwe umutekano wo mu Rwanda yabujijwe n’aba DRC gukoresha icyuma kifashishwa mu kuzamuka amagorofa (elevator), ubundi bikaba ari “imyitwarire idakwiye kandi itari yo y’ahantu rusange.”

Ambasade ivuga ko iki kibazo cyahise gikemuka hatabayeho ubushyamirane, yavuze ko nyuma yacyo, “uruhande rw’u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhindura hoteli, ariko rwasagariwe runafatwa amashusho n’abantu batazwi ubwo basohokaga.”

Ikomeza igira iti “Nubwo habayeho ubu bushotoranyi itsinda ry’u Rwanda ryabyitwayemo neza kandi rigaragaza ubunyamwuga bubaranga igihe cyose, rinakorana ubushishozi mu kwirinda ko habaho gushyamirana.”

Ambasade y’u Rwanda ivuga ko nubwo byagenze gutya, ariko hari abatanze amakuru y’ikinyoma, arimo n’adafite ishingiro yatangajwe na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru wa DRC, Patrick Muyaya, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu ijoro ryacyeye. Iti “Ibi binyoma byambaye ubusa bigomba kwirengagizwa kandi bikamaganwa.”

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *