Mu kagali ka Bujyujyu mu murenge wa muyumbo wo mu karere ka Rwamagana Haburanishijwe imanza 2 zose zifitanye isano n’ubwicanyi, aho muri zo harimo urubanza rw’ubwicanyi ndengakamere rw’umugabo wishe umugore we n’umwana we abakubise isuka mu mutwe.
Uru rubanza hamwe n’urundi zaburanishijwe mu ntangiriro z’iki cyumweru tariki ya 24 werurwe 2026 Rubera kubiro by’akagari, aho ubushinjacyaha burega Karamage Jean claude wari utuye mu mudugudu wa Yeruzalemu muri aka kagari n’ubundi.
Ubushinjacyaha bumushinja yishe umugore we bari basanzwe babana munzu Nyiransengimana Anna Mariya n’umwana we w’imyaka itatu Niyogisubizo Deliphine, ubu bwicanyi bukaba bwarabaye ku wa 12 Gashyantare 2026.
Mugitondo cyo kuwa 12 nibwo imirambo y’abo bombi yasanzwe mu ishyamba riri mu mudugudu wa Yerusalemu wo muri aka kagali ka Bujyujyu.
Imbere y’inteko iburanisha Karamajye Jean Claude yabajijwe niba Icyaha acyekwaho ndetse icyaha aregwa n’ubushinjacyaha acyemera avuga ko akemera ndetse kandi yagitewe n’amakimbirane yari yagiranye n’umugore we kubera amafaranga yari yamuhaye undi akamubwira ko atazayamusubiza.
Ati ” Ndacyemera, nagikoze nkitewe n’amakimbirane nateranaga n’umugore, ayo mafaranga nari nayamuhaye ambwiye ko azayansubiza.
Yari ibihumbi 500,000 ariko nyuma yaho naje kumwakmo 100,000, ayo mafaranga yaragumye arayanyima arayabika ambwira ko atazayampa ahubwo ko adateganya no kubana nange ko ngomba kuva muri Urwo rugo nkareba iyo njya.
Jean Claude avuga ko uburyo yakoze icyaha avuga yagiye kuzana umugore we ku ivi nkuko yari asanzwe abigenza nka saamoya n’igice za ni mugoroba ariko amujyeraho nka saayine. undi nawe ahita atangira gucura umugambi w’uburyo ari bumwice.
ubwo bari batangiye guterana amagombo Claude yahise amukubita isuka mu mutwe ndetse n’umwana nkuko abyiyemerera, ariko akavuga ko imibiri yabo yayicaye iruhande.
Ati ” Nahise mukubita Isuka
Ubushinjacyaha bwamusabiye ko ayahabwa igihano cya burundu itagabanyije kubera ko uyu mugambi w’ubwicanyi yawucuze ndetse akanawushyira mu bikorwa, nubwo ubushinjacyaha buvuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma umuntu yica undi.
