Ibitero bya drones biherutse kwibasira Umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikomeje guteza impaka n’impungenge ku rwego mpuzamahanga. Ibi bitero byahitanye abantu barimo umukozi w’ubutabazi w’Umufaransa n’abakozi ba UNICEF.
Iki kibazo cyagarutsweho ku wa 26 Werurwe 2026 mu nama y’Inama y’Umutekano ya Loni, aho hasuzumwaga umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Uhagarariye Ubwongereza muri iyo nama, Jennifer MacNaughtan, yamaganye yivuye inyuma ibyo bitero bya drones byibasiye abasivili n’abakora ibikorwa by’ubutabazi.
Yagaragaje ko ubuzima bw’abaturage muri ako gace bukomeje kuzamba, ashimangira ko ari ngombwa gufungura byihuse ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bisubire gukora neza.
Yagize ati: “Turamagana ubwiyongere bw’ibitero bya drones byibasira abasivili, by’umwihariko abakozi b’ubutabazi n’ibikorwa remezo by’abaturage. Turihanganisha imiryango y’ababuze ababo mu gitero cyo ku wa 11 Werurwe. Turasaba impande zose kurinda abasivili no gutuma ibikorwa by’ubutabazi bikorwa nta nkomyi, hubahirijwe amategeko mpuzamahanga.”
Yanagaragaje impungenge zikomeye ku kibazo cy’ubutabazi n’umutekano bikomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa RDC, cyane cyane ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifitanye isano n’intambara.
Yashimye kandi uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu guhuza impande zitandukanye hagamijwe amahoro arambye, asaba impande zirebwa n’iki kibazo kwitabira ibiganiro bya dipolomasi no gushyira mu bikorwa ibyemezo bifatwa.
Ku rundi ruhande, ku wa 20 Gashyantare i Goma, Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa wa AFC/M23, yavuze ko umutwe ayoboye utari wo ubangamira ifungurwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma, cyafunzwe kuva uyu mutwe wafata uyu mujyi mu mpera za Mutarama 2025.
Yavuze ko impamvu cyafunzwe ari iz’umutekano, tekiniki n’imiyoborere, anenga abafatanyabikorwa mpuzamahanga ko bakomeje kuganira n’inzego zitari zo, aho yavugaga ko ubuyobozi bugenzura icyo kibuga buri i Goma. Yongeyeho ko AFC/M23 yemera ibiganiro ku ifungurwa ry’iki kibuga, hashingiwe ku bibazo by’umutekano bihari.
Nubwo mu kwezi kwa Mutarama 2026 OCHA yari yatangaje ko ibibazo byibasira abakozi b’ubutabazi byagabanutse, aho byari byavuye ku 48 muri Ukuboza 2025 bikagera kuri 37, ibi bitero bishya byongeye kugaragaza impungenge ku mutekano w’abakora ibikorwa by’ubutabazi mu Burasirazuba bwa RDC.
